Subscribe by rss
    Thursday 28 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Mar 27th, 2014
    Latestnews / National | By gahiji

    Rulindo: Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze barasaba Ralga kubakorera ubuvugizi bakongererwa ubushobozi.

    Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze barasaba

    Bamwe  mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Rulindo ngo ntibari bazi ko nabo ari abanyamuryango ba Ralga.Ibi babitangarije mu kiganiro bagiranye na bamwe mu bayobozi ba RALGA kuri uyu wa kabiri ,ubwo aba bayobozi basuraga abanyamuryango ba RALGA bo mu karere ka Rulindo.

    Aba bayobozi mu nzego z’ibanze uhereye mu mirenge ,ukagera mu nzego z’imidugudu,bakaba bavuga ko nyuma yo kumenya ko nabo ari abanyamuryango ba RALGA ,ngo  basanga nabo RALGA yakongera imbaraga mu kubaba hafi ,no kubakorera ubuvugizi bityo bakongererwa ubushobozi.

    Ruhumbira Claver ni umujyanama mu karere ka Rulindo,avuga ko Atari azi ko nawe ari umunyamuryango wa Ralga.ngo kuko yunvaga ko ari ishyirahamwe rireba ku bayobozi b’uturere gusa.

    Yagize ati:Kugeza ubu hari bamwe muri twe abajyanama b’akarere tutari tuzi ko natwe turi abanyamuryango ba RALGA,kuva tumenye ko natwe iturebaho turayisaba kudukorera ubuvugizi tukongererwa ubushobozi”

    Ruhumbira akavuga ko kuba amaze kumenya ko nawe ari umunyamuryango wa RALGA icyo yifuza ari uko  RALGA yajya ibakorera ubuvugizi mu nzego zibakuriye bityo ngo nabo bakongererwa ubushobozi ,ngo kuko asanga ko  ibasha kugera mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu zibakuriye bityo akazi kabo bakabasha kugakora neza.

    Mutuyeyezu Emilienne ,umunyamabanga nshingwabikorwa mu murenge wa Burega nawe avuga ko RALGA yagiye ikorera ubuvugizi cyane Uturere.

    akavuga ko nabo mu mirenge kimwe no mu tugari ubu buvugizi bwajya bukorwa bityo imikorere yabo igahabwa agaciro kurushaho

    Yagize ati”bimwe mu byo twifuzaho ubuvugizi ni nko Kutagira ubuzima gatozi bw’umurenge,nkaba nsanga ko  hari imirimo ishobora kudindira,ikindi nsaba ni ukumenyekanisha ibikorwa byayo ku banyamuryango bakamenya ibibakorerwa.”

    Bizimana Jean baptiste umukozi wa RALGA muri komite nkemurampaka ,avuga ko inshingano ya RALGA ari ugufasha ubuyobozi mu nzego z’ibanze kwiyubaka, gufasha uturere gukomera,no gukora ubuvugizi mu nzego nkuru z’igihugu .

    Akaba avuga ko bagiye kongera ubuvugizi bw’inzego z’ibanze bityo zikarushaho kugira imikorere myiza.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED