Subscribe by rss
    Friday 15 February, 2019
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Mar 27th, 2014
    Latestnews / National | By gahiji

    RUlindo: RALGA yagiranye ibiganiro n’abanyamuryango bayo

    RALGA yagiranye ibiganiro n’abanyamuryango bayo

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Werurwe 2013, ishyirahamwe rihuriweho n’uturere n’umujyi wa Kigali RALGA, ryasuye akarere ka Rulindo mu rwego rwo kuganira n’abanyamuryango baryo, ngo barebere hamwe uko imikorere ya RALGA ihagaze muri iki gihe, ibyo RALGA yagezeho, ibyo iteganya n’ibindi.

    RALGA yagiranye ibiganiro n’abanyamuryango bayo2

    Iyi nama yitabiriwe n’abakozi b’akarere, abagize inama njyanama y’akarere n’abayobozi bahagariye abandi kugeza ku rwego rw’umudugudu, bakaba basobanuriwe imikorere ya RALGA, abanyamuryango ba RALGA abo ari bo n’ibindi.

    Senateri Bizimana Jean Baptiste akaba na perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gicumbi wari uyoboye iri tsinda ryasuye akarere  ka rulindo, yasobanuye ko RALGA ifite gahunda yo gusura uturere twose mu gihugu.

    Yavuze kandi ko ikigamijwe ahanini ari  ugusobanurira abanyamuryango ba RALGA   inshingano zayo , no kubasaba gutanga ibitekerezo kugirango bagire uruhare mu byo RALGA iteganya gukora mu myaka 5 iri imbere.

    Yagize ati “Twasuye akarere ka Rulindo mu rwego rwo kuganira no kungurana ibitekerezo n’abanyamuryango ba RALGA, mu rwego rwo gusenyera umugozi umwe mu kuzamura iterambere ry’uturere n’umujyi wa Kigali.”

    Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Rulindo  Mulindwa Prosper, mu izina ry’abanyamuryango ba RALGA yashimiye ubuyobozi bwa RALGA ku gitekerezo cyiza bagize cyo kurushaho kwegera abanyamuryango.

    Yanabashimiye kandi ku buryo bafasha Akarere kugera ku nshingano kihaye, kuko inama babaha ngo zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

    Abitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo, bagaragaza ibyo RALGA yavugurura harimo kurushaho kongerera ingufu abayobozi  b’inzego z’ibanze, kunoza imitangire y’ibizamini n’akazi, kunoza uburyo amakuru ku bikorwa bya RALGA yamenyeshwa abanyamuryango n‘ibindi.

    Zimwe mu nshingano za RALGA harimo gufasha inzego z’ibanze kunononsora imikorere zikanakurikiza amategeko, gutanga umusanzu mu mikorere myiza no mu mucyo cyane cyane mu mitangire y’akazi n’ibindi.

    Mu rwego rwo kurushaho kongerera ingufu n’ubumenyi ku bakozi bo mu nzego z’ibanze, RALGA ikaba iteganya  gutangiza ishuri rizajya ryigisha mu byiciro bitandukanye abakora mu nzego z’ibanze.

    Iri shuri ngo rikazajya ritanga ubumenyi mu byiciro bitandukanye, aho biteganyijwe ko rizatangira mu ntangiro z’umwaka wa 2015.

    RALGA yatangiye mu mwaka wa 2002 ,ari ishyirahamwe ridaharanira inyungu.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED