Subscribe by rss
    Wednesday 27 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, May 16th, 2014
    Latestnews / National | By gahiji

    Rwamagana: Abayobozi b’utugari basabwe gufatanya n’abaturage gusigasira umutekano

     Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rwamagana yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14/05/2014, yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize aka karere kuba maso bagafatanya n’abaturage mu kubungabunga umutekano kugira ngo hatagira umubisha ubaca mu rihumye akawuhungabanya.

    Rwamagana: Abayobozi b’utugari basabwe gufatanya n’abaturage gusigasira umutekano

    Rwamagana: Abayobozi b’utugari basabwe gufatanya n’abaturage gusigasira umutekano

    Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yatangaje ko abanyamabanga nshingwabikorwa ari bo babana n’abaturage umunsi ku wundi, bityo bakaba bagomba guhora babakangurira umutekano kuko kuwitaho ari uguhozaho.

    Muri iyi nama yasuzumye uko umutekano wifashe, yagaragaje ko muri rusange wifashe neza mu karere ka Rwamagana, ariko abayobozi mu nzego z’ibanze z’aka karere bibutswa ko hari ibice by’igihugu byagaragayemo abayobozi bafatanya n’abanzi b’igihugu mu kukigambanira, bityo basabwa kuba maso no kwirinda kwirara kugira ngo babikumire hakiri kare.

    Aha ngo hakaba ari ho hakwiriye kugaragara uruhare rukomeye rw’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bitewe n’uko baba begereye abaturage kandi bakaba bahura na bo kenshi gashoboka.

    Iyi nama y’umutekano kandi yagarutse ku ngamba zo kwita ku bukangurambaga bw’ubwisungane mu kwivuza, kwihutisha imihigo ndetse yishimira ko ibipimo by’ubuzima mu karere ka Rwamagana byazamutse muri uyu mwaka urangira wa 2013-2014 ugereranyije n’uwawubanjirije wa 2012-2013.

    Iyi nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rwamagana, yayobowe n’ubuyobozi bw’akarere, yitabiriwe n’abahagarariye Ingabo na Polisi by’Igihugu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari ndetse n’inzego z’ubuzima.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED