Bugesera: Muhongayire arasaba ubuyobozi kujya buhuza imihigo y’imirenge n’iy’akarere
Minisitiri ushinzwe umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba Muhongayire Jacqueline, arasaba abayobozi b’ akarere ka Bugesera kujya bahuza imihigo y’imirenge n’iy’akarere mu rwego rwo kugira ngo babashe guhuza ibikorwa by’akarere n’imihigo maze ihigurwe vuba.
Ibi yabibasabye kuwa 24/6/2014, mu nama yahuje akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako yari igamije kureba aho imihigo y’umwaka wa 2013-2014 igeze no kwigira hamwe iya 2014-2015.
Mugusuzuma aho iyo imihigo igeze, byagaragaye ko hari imwe muri yo itarahigurwa, mu gihe hasigaye igihe kitageze ku kwezi ngo imihigo y’umwaka wa 2013-2014   isozwe.
Ni muri urwo rwego aka karere kagiranye inama n’abafatanyabikorwa bako, maze berekwa aho itarahigurwa kugira ngo hashyirwemo ingufu.
Byamungu Felix, peresida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Bugesera, avuga ko nk’abafatanyabikorwa bakurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, maze akarere kakareba niba imihigo baba bariyemeje barayishyize mu bikorwa.
Yagize ati “ tugira uruhare rukomeye mu kumenya ibyo abafatanyabikorwa bakeneye maze tugahitamo dufatanyije n’akarere ibyo duteramo inkunga ndetse akarere kakareba niba ibyo twiyemeje twarabishyize mu bikorwaâ€.
Mu gihe imihigo y’akarere yeswa hakurikijwe ingengo y’imari kari gafite, ibi bikaba byatuma hari ibidashyirwa mu bikorwa, Muhongayire Jacqueline, Minisitiri mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba ari na we ushinzwe akarere ka Bugesera muri Guverinoma yasabye abaturage b’aka karere ko ibikorwa biba biri mu mihigo byakoreshwa amaboko, bajya bagiramo uruhare kugirango iyo mihigo ibashe kweswa.
“ ndabasaba kujya muhuza imihigo y’imirenge n’iy’akarere mu rwego rwo kugirango yihutishwe kuko buri murenge ugiye ugira umwihariko kandi amahirwe akaba atandukanye mu mirenge. Ahatari ingengo y’imari ikwiriye abaturage bakabigiramo uruhare mu buryo bwo kwihesha agaciro maze ibibarenze hakaba haza inkunga yo kubunganiraâ€.
Nyuma y’iyi nama, Minisitiri Muhongayire yafashe umwanya wo kujya kureba niba koko ibiri mu nyandiko z’imihigo, byarashyizwe mu bikorwa, aho yasuye agakiriro ka Nyamata, ihoteri, ndetse n’ibikorwa biri gukorerwa mu ishuri ry’imyuga rya Nyamata.