Cyanika: Ababyeyi bahamya ko itorero ryo ku rugerero ribarerera abana
Ababyeyi batandukanye bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, batangaza ko itorero ryo ku rugerero rifite akamaro gakomeye ku rubyiruko rw’u Rwanda ngo kuko bigiramo ikinyabupfura n’uwari ufite imico mibi agahinduka.
Ibi babitangaje ku wa kabiri tariki ya 24/06/2014 ubwo intore z’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013 basozaga icyiciro cya kabiri cy’itorero ryo ku rugerero bari bamaze mo amezi atandatu.
Ibirori byo gusoza iryo torero byaranzwe na morali y’indirimbo zigaragaza gukunda. Aho izo ntore zirenga ijana zagaragarije ababyeyi ndetse n’abandi bantu batandukanye bari bitabiriye ibyo birori ko iryo torero ritabapfiriye ubusa.
Niyonsenga Fidele Prince uhagarariye izo ntore yagize ati “Ntabwo abenshi muri twebwe twari tuziranye. Abenshi tagiye tumenyanira hehe? Ku rugerero. Twagiye duhuza imbaraga n’uwari udashoboye gukorera muri sosiyete, twagiye duhurira hamwe.â€
Muri iryo torero ryo ku rugerero bamazemo amezi atandatu babyukaga buri gitondo bakajya gukorera ubushake ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu tugari batuyemo, bagataha saa sita.
Hari ababyeyi batabyumva bakabuza abana babo kujya ku rugerero, bavuga ko abana babo bagomba kuguma mu rugo bakabafasha imirimo itandukanye.
Gusa ariko bamwe mu babyeyi b’izo ntore ndetse n’abandi baturage bahamya ko itorero rifasha cyane abana babo. Aba babyeyi bakaba bibanda cyane ku kinyabupfura bahakura; nk’uko Ntawenderundi Philomena, umwe muri abo babyeyi, abivuga.
Agira ati “Umwana wanjye nabonye ryaramufashije cyane kuko byamurinze ubwomanzi kandi nkabona ko yagize amanota meza akaba atahanye impamyabumenyi nanjye ndamwishimiye cyane. Itorero ni ryiza kuko rijijura umwana wari uri icyomanzi akajya mu muco nyarwanda.â€
Ababyeyi bafite abana b’intore sibo bonyine bavuga ko itorero ribarera abana. N’abandi baturage bavuga ko intore zibafasha muri byinshi mu gihe cy’ihuse; nk’uko Kaziyemo Evariste abisobanura.
Agira ati “Hariho ibipapuro by’ubutaka twari twarabuze, bagiye babitugezaho, bakabidusangisha mu mago tutabanjije twajya ku tugari, kubanza twajya kubishaka. Ubwo rero twese byaradufashije.â€
Muri ayo mezi atandatu izo ntore zimaze muri iryo torero ryo ku rugerero zakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusana imihanda, guca imirwanyasuri, gutangiza itorero ryo mu mashuri, gutanga ibyangombwa by’ubutaka ndetse no kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye.
Intore 151 nizo zashoje iryo torero mu murenge wa Cyanika. Gusa ariko izigera kuri 88 nizo zahawe impamyabumenyi kuko arizo zitwaye neza.
Izindi ntore zitahawe impamyabumenyi ngo zizajya zihamagarwa ku murenge, zikore ibindi bikorwa ubundi nizitwara neza nazo zizizhabwe.
Mu mwaka wa 2012 nibwo abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye batangiye kujya mu itorero ryo ku rugerero.
Itorero ryo ku Rugerero ryemejwe ubwo ubuyobozi bufatanyije n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bafatiraga hamwe umwanzuro w’icyakowa igihe abarangije amashuri yisumbuye baba bari mu rugo barindiriye kuzajya kwiga muri za kaminuza n’amashuri makuru.