Nyamasheke: Urubyiruko ruvuye i Wawa rwemeza ko ntawajyayo ngo aveyo ubusa
Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke ruvuye mu kigo ngororamuco kiba ku kirwa cy’i Wawa bemeza ko nta muntu ushobora kugera kuri kiriya kirwa ngo ahave ntacyo akuyeho, kubera uburyo bahabwamo amasomo.
Mbarushimana Jean Pierre afite imyaka 23 avuga ko mbere y’uko ajyanwa kuri icyo kirwa ubwo yari afite imyaka 20 yakoraga akazi ko gucuruza ikarito y’ibicuruzwa biciriritse mu mujyi wa Kigali mu buryo butemewe akaza kujyanwa nk’izindi nzererezi zose.
Abisobanura agira ati “nyuma yo gukora ibintu bitemewe nkabikora nk’inzererezi banjyanye mu kirwa bampa amasomo ya kibyeyi banyigisha gukora, ubu nzi kubaka neza no kogosha, kandi iyo ugeze yo bongera kukubakamo icyizere bakakwibutsa ko  nta wundi uzakubakira ejo heza hawe, ubu narahindutse nabaye umuntu mushyaâ€.
Mbarushimana atuye mu mudugudu wa Rwesero mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano, aracyari ingaragu, avuga ko atunzwe no kogosha kandi ko bimuhesha agaciro ndetse akaba yiteguye gukomeza gufashanya n’abandi kubaka igihugu cyamubyaye.
Ernest Munyurwa, we avuga ko yajyanywe i Wawa nyuma y’uko yakoraga akazi ko gucuruza amagi mu mujyi wa Kigali ndetse akavuga ko yanywaga urumogi ku buryo rwari rwaramuhinduye igikoresho, avuga ko yabonaga umuntu akabona ari nk’igisimba, ngo nta mpuhwe yagiraga mu mutima.
Munyurwa avuga ko yageze i Wawa akahisanga nk’umwana mu rugo, akahakura ubumenyi butumye asigaye yibona nk’umuntu ufite agaciro mu bandi bantu, akavuga ko n’ubwo yize ubwubatsi n’ubuhinzi n’ubworozi, yabonye udufaranga akaba asigaye afite butiki icuruza ibintu bitandukanye ikaba imutunze ikanamutungira umuryango avukamo dore ko atarashaka umugore.
Yagize ati “hari urubyiruko rwinshi rushobora kutureba bakaduseka ngo turi imbobo (abana bo mu muhanda) kuko twaturutse i Wawa, ariko hari benshi badashbora kubona amahirwe nk’ayo twabonye, bakiboshywe n’ibiyobyabwenge, badafite icyo bimariye, dufite ubuhamya bwiza kuko tubayeho twishimye kurusha uko twari tumeze mbereâ€.
Byari biteganyijwe ko muri Nyamasheke urundi rubyiruko rusaga 114 berekezwa mu kirwa cya i Wawa kugororwa mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama nyuma yo gufatwa kenshi mu mikwabo bafite urumogi abandi bakoze ibyaha bitandukanye.