Gakenke: Barishimira ko iterambere bamaze kugeraho barikesha ibikorwa bakora muri gahunda ya VUP
Bamwe mubaturage batuye mu Karere ka Gakenke mu murenge wa Cyabingo barishimira iterambere bamaze kugeraho barikesha ibikorwa byo guca amaterasi muri gahunda ya VUP ubundi bagahabwa amafaranga bemeza ko yatumye bitezimbere kuburyo basigaye bifashije bitandukanye na mbere bataratangira gukora muri gahunda za VUP zitandukanye

Abakozi b’ umuryango mpuzamahanga w’abongereza ushinzwe iterambere (DFID) basura abaturage bakora muri VUP
 Ngo gutera imbere kwabo babirebera kuri bimwe mu bikorwa bamaze kwigezaho kandi byose bakaba babigezeho nyuma y’aho baherewe akazi muri gahunda za VUP zitandukanye kuburyo hari abashoboye kwigurira amatungo abandi bakaba batakigorwa no kubona amafaranga yo kugura ibikoresho by’abanyeshuri kandi nyamara mbere kubibona byari ingorabahizi nkuko babyemeza
Consolate Nzamwitakuze wo mu kagari ka Mutanda mu murenge wa Cyabingo, asobanura ko mbere yo gutangira gukora mu materasi yari umukene cyane kuburyo yirirwaga aca inshuro akorera amafaranga arimunsi ya magana 500 kugirango abone icyaramira abana be babiri ariko aho amaterasi yaziye yasezeye kubuzima buruhanyije nkuko abisobanura
Ati “ariko amaterasi yaraje mbona akazi ubwo nkajya nyakorera bakampemba neza nkabonamo iniforume (uniform) n’amakayi by’abana bakanabona ibyo kurya bakanabona inkweto kugeza naho mbonye amafaranga nguramo inka kandi n’abana banjye nabaguriye ingurube undi mugurira intamaâ€
Kuri ubu ngo Nzamwitakunze ntakijya gukorera amafaranga magana 500 ahubwo nawe iyo yahembwe akoresha abakozi akabasiga mu mirima ye nawe akerekeza mu materasi kuko ntakindi yigeze abona kimutera ibyishimo asigaranye.
Emmanuel Ubarakira wo mu Kagari ka Rukore mu murenge wa Cyabingo, avuga ko yatangiye gukora muri gahunda za VUP nkumuntu utishoboye gusa ariko urwego amaze kugeraho uyu munsi ngo rurashimishije nkuko abyemeza
Ati “nkubu kugeza uyu munsi ndi murundi rwego kuko nk’ubu mfite inzu narayisakaye nayishizeho amabati kuburyo irimo hagati, mfite n’inka irimurugo, nkaba kandi narakuyemo uburyo bwo kwirwanaho nkakora iwanjye kuburyo ubu nta kibazoâ€
Aganira n’itangazamakuru uhagarariye umuryango mpuzamahanga w’abongereza ushinzwe iterambere (DFID) mu Rwanda Laure Beaufils, arinawo uterinkunga bimwe mubikorwa bya VUP yasobanuye ko aribyiza kuba yahuye n’abagenerwabikorwa bakaba aribo ubwabo bamwihera ubuhamya kandi akaba yiboneye ko gahunda ya VUP ifasha koko abantu kuva mubucene
Ati “ntabwo natekerezaga ko iyi gahunda ishobora gutuma abantu bashobora kwohereza abana babo kumashuri bakaba banagura ibyo bakenera murugo kuburyo byahinduye ubuzima bwabo mubyukuri nashimishijwe nibyo numvise â€
Ngo uyu muryango mpuzamahanga w’abongereza wateye inkunga leta yu Rwanda muri iyi gahunda ya VUP ingana na miriyoni 36.5 z’amapawundi (amafaranga akoreshwa mugihugu cy’ubwongereza) mu gihe kingana n’imyaka itatu iri mbere nkuko nabyo byasobanuwe na Laure
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buvuga ko amafaranga amaze gukoreshwa mu nkingi y’ibikorwa remezo angana na1.602.121.963 yakoreshejwe ku materasi y’indinganire1307 mugihe amatetrasi yikora angana na hegitari 1850 hamwe n’umuhanda ungana na kirometero 47.6 utibagiwe n’umuyoboro w’amazi ungana na kirometero 15
Mu mirenge 14 ikorerwamo ibikorwa bya VUP, icyenda muriyo niyo ikorerwamo gahunda y’ibikorwa remezo aho bakorana n’abaturage 16250 muriyo mirenge uko ari icyenda.