Subscribe by rss
    Saturday 23 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Sep 17th, 2014
    Latestnews / National | By gahiji

    Ngoma: Abaturage n’abayobozi bakiranye ibyishimo byinshi  igikombe cy’imihigo

    NgomaDist

    Ngoma

    Mu gihe byamaraga kumenyekana ko akarere ka Ngoma kaje ku mwanya wa kabili mu turere twesheje neza imihigo, abatuye ako karere bahise bajya kutegerereza igikombe ku nkiko(urubibe) rw’akarere ka Ngoma na kayonza ngo bakishimire.

    Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri nigice z’umugoroba kuwa 12/09/2014 nibwo iki gikombe cyasesekaye mu mujyi wa ngoma giherekejwe n’amamodoka  menshi, abamotari benshi n’abanyonzi aho bagendaga mu byishimo byinshi bavuza amahoni.

    Nyuma yo kuzenguruka umujyi wa Ngoma banyuze aho bita Rond-point kugera ahazwi nko mu mujyi rwagati maze bagaruka kuri stade yavuguruwe yahoze yitwa sitade Cyasemakamba ari naho ibirori byakomereje.

    Umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise,mu byishimo byinshi yavuze ko akarere ka Ngoma gafite isezerano ryo kuba umujyi ukomeye nkuko akunda kubivuga iyo avuga ku iterambere ry’aka karere.

    Yagize ati”Akarere ka Ngoma gafite isezerano.Tubaye abakabili ariko n’umwanya wa mbere tuzawegukana buri wese abigizemo uruhare. Buri wese aho ari ni yishime iyi ntsinzi ni iya buri wese. Dukomeze dukore kuko imihigo irakomeje.”

    Uyu muyobozi mu nama yagiye agirana n’abaturage yakunze kuvuga ko afite inzozi z’uko  Ngoma izaba umujyi ukomeye kandi ngo n’umuseke w’iterambere  abona utambitse.

    Avuga ku bantu bamara gukira bakimukira mu mijyi ikomeye nka za Kigali yagize ati”Bareke bagende kuko ndababwiza ukuri ko bazagaruka bidatinze kuko mfite inzozi ko Ngoma izaba umujyi ukomeye kandi niba mubireba neza umuseke w’iryo terambere uratambitse.”

    Abatuye akarere ka Ngoma nabo usanga nubwo basaga n’abari barihebye bibwira ko iterambere ry’umujyi wabo ritari hafi,ubona ibikorwa bigenda bihaza bigenda bibaha icyizere ko bishoboka ko Ngoma yaba umujyi.

    Bimwe mu bikorwa byakozwe biri gutanga icyizere mu mihigo,harimo ibikorwa remezo birimo, kuvugurura stade cyasemakamba ikaba Cyasemakamba Community Center, hotel ya mbere iri kubakwa mu karere ka Ngoma yo ku rwego rw’inyenyeri eshatu, imihanda y’amabuye,umudugudu w’icyitegererezo wubatswe mu murenge wa Rukumberi.

    Buri murenge wo mu karere ka Ngoma  kugera ubu wagejejwemo  umuriro w’amashanyarazi hanatangwa amazi mu mirenge ya Zaza,Mutendeli na Kazo ndetse n’ahandi kuburyo amazi ubu ageze ku kigereranyo kiza. Gusa hari ahakigaragara ikibazo gikomeye cy’amazi nko mu mirenge ya Murama ahitwa za Sakara ndetse na Mutendeli ahitwa Kibara.

    Akarere ka Ngoma kaje kumwanya wa Kibiri n’amanota 75,8% nyuma y’akarere ka Kicukiro kaje ku mwanya wa mbere  uyu mwaka w’imihigo wa 2013-2014.

    Akarere ka Ngoma umwaka ushize kabonye amanota  94% mu mihigo kakaba karayabonye kavuye kumanota 59 kabonye mu myaka ine ishize y’imihigo.

    Uturere twaje ku myanya ya nyuma ni Rwamagana ndetse na Gatsibo.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED