Subscribe by rss
    Sunday 22 April, 2018
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Feb 6th, 2015
    Latestnews / National | By gahiji

    Rutsiro: Polisi y’igihugu yahaye urwego DASSO Moto na mudasobwa bizayifasha inshingano.

    Share This
    • Add to Delicious
    • Share on FriendFeed
    • Digg
    • submit to reddit
    Tags
    aidcomputerDASSOfacilitiesMoto bicycleresponsibilitiesRNPrutsirotransport

    Rutsiro : Polisi y’igihugu yahaye urwego DASSO Moto na mudasobwa bizayifasha inshingano

    Ku gicamunsi cyo ku wa 03 Gashyantare 2015, Polisi y’Igihugu yashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro moto nshya yo mu bwoko bwa suzuki na Mudasobwa nshya nabo bakazabishyikiriza urwego rwa Dasso kugira ngo babashe kubungabunga umutekano w’abaturage.

    Rutsiro  Polisi y’igihugu yahaye urwego DASSO Moto na mudasobwa bizayifasha inshingano

    Ubwo mu kwezi kwa Cyenda mu karere ka Rutsiro hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu cy’u Rwanda IGP Gasana Emmmanuel yemereye urwego rw Dasso Moto na Mudasobwa mu rwego rwo kunoza akazi karwo ni muri urwo rwego kuri uyu wa kabiri tariki 3/2/2015, Damas Gatare Assistant Commission of Police Ushinzwe Comity policing yaje gushyikiriza ibyo bikoresho akarere ka Rutsiro akaba yavuze ko ari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyavuzwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi.

    Yagize ati” Uyu munsi twaje gushyira mu bikorwa ibyavuzwe n’umuyobozi mukuru wa Poilisi y’igihugu aho yemereye Dasso ibikoresho izifashisha mu kazi. ni muri urwo rwego rero mubona iyi moto na mudasobwa “

    Damas Gatare Assistant Commission of Police kandi yasabye uru rwego kuzafata ibyo bikoresho bahawe kandi bakazagaragaza ko habaye ho impinduka nyuma yo kubihabwa.

    Byukusenge Gaspard Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yatangaje ko bishimiye inkunga bahawe na Polisi y’Igihugu ko kandi ko ibyo bikoresho bizafasha urwego rwa Dasso kwiyubaka kandi ko ari amaboko bungutse mu rwego rwo kubungabunga umutekano ngo mu gihe bazaba babonye amakuru bafite n’aho bazayabika kubera ko bifitiye mudasobwa bizabafasha cyane.

    Ati” Twishimiye iyi nkunga y’ibikoresho duhawe na Polisi y’igihugu kandi ndizera ko bizafasha Dasso gukora akazi neza ahasigaye ni ahacu ho kugaragaza umusaruro mu kubungabunga umutekano w’abaturage”

    Mwiseneza Emmanuel Umuyobozi wa Dasso yashimiye ubuyobozi bwa Police y’Igihugu burangajwe imbere na IGP Emmanuel Gasana ku bufatanye n’urwego rwa Dasso babageneye Moto na Mudasobwa, yavuze ko bizabafasha gukorana n’abagenzi babo bakorera mu mirenge igize akarere ka Rutsiro.

    Damas Gatare waje ahagarariye IGP Emmanuel Gasana yatanze moto ifite pulake RD 086A,kasike 2 ibyangombwa birimo assurance (Ubwishingizi) hamwe na Mudasobwa  byose hamwe bifite agaciro ka Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

     

     

     

     

    Related News
    Tweet

    How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies

    Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time

    Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    France Ignores 39 Arrest Warrants for Genocide Suspects

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • France Ignores 39 Arrest Warrants for Genocide Suspects
    • Parents Petition Norwegian Government over Uganda Arrests
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Arinaitwe: Uganda Intelligence Source from Butabika Mental Facility

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED