Nyaruguru: Abikorera bagiye kwandika basaba ko itegeko nshinga rihinduka
Abagize urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko bakurikije aho iterambere rigeze mu Rwanda ndetse n’uburyo abikorera boroherezwa gukora, ngo bifuza ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda yahinduka, maze perezida wa Repubulika Paul Kagame akongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Aba bikorera bavuga ko perezida wa Repubulika ari we wabahaye uburyi bunoze bwo kubasha gukora, abegereza ibigo by’imari kandi akabagezaho ibikorwa remezo biborohereza gukora, kuburyo ngo bifuza ko yakomeza kuyobora kugirango ibyagezweho bitazasenyuka.
“ Dufite byinshi dushingiraho dusaba ko iyo ngingo yahinduka, kuko iratubangamiye. Imihanda yarakozwe ubu tararangura ibicuruzwa bikatugeraho nta kibazo, amashanyarazi ni uko, ubu umucuruzi arajya kuri SACCO akagurizwa amafaranga akaza agacuruza, kera bitarabagahoâ€- Twiringiyimana Jean Bosco umwe mu bacuruzi.
“Kera nta mugore wacuruzaga. Ubu abagore bakorewe ubuvugizi turacuruza kandi byose ni Paul Kagame wabikozeâ€- Hategekimana Patricie, umucuruzi wo muri Nyaruguru.
Aba bacuruzi bemeza ko n’ubwo hashobora kubona undi wasimbura Perezida wa Repubulika, ariko ngo ntamuntu wahindura ikipe kandi abona ikina neza, ari nayo mpamvu ngo bifuza ko ababishinzwe bakumva ibyifuzo byabo, maze iyo ngingo igahindurwa, kugirango manda z’umukuru w’igihugu ziyongere.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyaruguru Gasana Jean Baptiste, avuga ko ubu mu mirenge yose igize aka karere hagiye kuzengurutswa impapuro zo kwandikaho abikorera bashigikiye icyo gitekerezo, hanyuma ngo bazamara kwiyandikaho no gushyiraho imikono yabo, urugaga rw’abikorera ku rwego r’akarere rukandika ibariwa isaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga yahindurwa.
Ati:†Dufatanyije n’abahagarariye abikorera mu mirenge, ubu tugiye ohereza amalisiti ku mirenge, hanyuma abikorera bose bazandikeho amazina yabo banashyireho imikono, hanyuma natwe ubwo dutegure ibaruwa ibisaba, kandi mu cyumweru kumwe gusa turumva iyo baruwa izaba yageze ku nzego zibishinzweâ€.
Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2013, ryagaragaje ko mu karere ka Nyaruguru hari abikorera basaga 900. Kuri ubu uru rugaga rwemeza ko biyongereye. Mu mirenge yose ubu hari kwandikwa abikorera banasinya imbere y’amazina yabo, kugirango urwo rutonde ruzajyane n’ibaruwa y’urugaga isaba ko itegeko nshinga rihinduka.