Huye: Barasabwa kwigomwa icupa bakagura ikayi y’umuhigo w’ingo
Nyuma yo kubona ko umuhigo w’ingo ari wo shingiro nyaryo ry’iterambere, mu Karere ka Huye barasaba abaturage kugura ikayi yabugenewe.
Ubundi abaturage bahigiraga mu makaye asanzwe, ariko noneho ayakozwe kugira ngo ajye yifashishwa muri iki gikorwa yitwa “ikaye y’umuhuza mu iterambereâ€, barasabwa kuba ari yo bifashisha.
Aya makaye akoze ku buryo agaragaramo imihigo yose abantu bashobora guhigira haba mu bijyanye n’imiyoborere myiza n’ubutabera, imibereho myiza ndetse n’ubukungu. Abantu rero bagenda bahitamo iyo bazageraho ijyanye n’imibereho yabo.
Mu Karere ka Huye kandi aya makaye bayakoze ku buryo ku gifuniko imbere hagaragara ifoto y’ibiro by’Akarere, naho ku rundi ruhande hakagaragara indirimbo yubahiriza igihugu ndetse n’ikarita y’umurenge, kimwe n’icyivugo cy’ubutore cya buri murenge.
Ni ukuvuga ko abaturage bo mu mirenge inyuranye badahuza ikaye yo kwifashisha, urebyey inyuma, ariko imihigo yo guhitamo yo ni imwe.
Aya makaye rero, imwe igura amafaranga 250.
Ubwo mu Murenge wa Kigoma bagaragariza aya makaye abaturage babashishikariza no kuyagura tariki 30/10, umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu murenge yagize ati “icupa y’urwagwa rwiza rw’ibitoki murigura amafaranga ari hagati ya 250 na 300. Muzigomwe icupa rimwe ariko muyigure.â€
Abanyakigoma biyemeje kuzagura iyi kaye. Christine Mukandamutsa wo mu Kagari ka Karambi ati “twagiraga udukarine twandikamo imihigo, ugasanga tutabikitse neza. Buriya kariya njye kanshimishije kuko nabonye ari na kanini. Umuntu yashyiramo icyo atekereza cyose.â€
Ku kibazo cy’uko ikiguzi cy’iyi kaye gishobora kuba ari kinini, Mukandamutsa ati “ntabwo ari menshi ugereranyije n’akamaro k’imihigo. Guhiga ni byiza kuko bituma ubukungu bwiyongera, kuko n’ubwo waba ukennye ugahigira ko abana bawe baziga, bituma batazaba mayibobo.â€
Cyprien Nzabahimana yunga mu rya Mukandamutsa agira ati “Imihigo ni myiza kuko ituma hari iby’iterambere uhigira kandi ukiteza imbere. Njye nari nahigiye kubaka igikoni no gushaka amatungo. Ubu natangiye kubaka ibiraro by’amatungo, kandi ibyo nahigiye byose nzabigeraho.â€