Rwanda | Gisagara: Bahawe ikiganiro ku bumwe n ubwiyunge
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 werurwe abakozi baturutse muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge bagiranye ikiganiro nyungurana bitekerezo n’abakozi batandukanye bo mu karere ka Gisagara ku bumwe n’ubwiyunge.
Iki kiganiro cyatanzwe na Madamu MUKAYIRANGA Laurence ushinzwe guhuzainzego mu Bumwe n’Ubwiyunge, cyitabiriwe n’umuyobozi w’qkqrere wungirije ushinzwe ubukungu, abagize njyanama y’akarere, abikorera ku giti cyabo, abahagarariye societe civile, inkeragutabara, ingabo na polisi.
Madamu MUKAYIRANGA yabwiye abari bitabiriye iki kiganiro ko abanyarwanda badakwiye kwicara gusa ngo bumve ko ntakindi cyo gukorwa ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho kuko atari byo.
Yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo kandi ko hakiri byinshi byo gukorwa birimo; gukomeza ubukangurambaga, gukomeza gutanga ibiganiro n’inyigisho bigamije gukomeza guhashya amacakubiri akigaragara hamwe na hamwe mu muryango nyarwanda.
Yagize ati “Abanyarwanda baracyakeneye kwigishwa ko icyo bapfa kiruta icyo bapfana.â€
Mu bushakashatsi bwakozwe n’iyi komisiyo hagaragaye ko abanyarwanda bagera kuri 39% bahamya ko ibikorwa bya komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge biramutse bihagarariye aho bigeze ubu Jenoside yakongera ikaba. Bivuga ko rero abanyarwanda bataragera ku rwego rwifuzwa mu bumwe n’ubwiyunge niba hari abakigira izo mpungenge.
Mu bitekerezo byagiye bitangwa muri iki kiganiro, abakozi bo muri aka karere babonye ari byiza ko abaturage bajya nabo bahabwa umwanya uhagije wo gutanga ibitekerezo kuri gahunda rusange zigira ingaruka ku mibereho yabo.
Aha bavuga ibi batanze ingero nko kuri gahunda yisaranywa ry’ubutaka ndetse n’itangwa ry’imirimo mu ma serivisi atandukanye aho hamwe na hamwe abantu bajya gukora ibizamini by’akazi ariko bose bavuga ko ari ukurangiza umuhango kuko ngo umwanya uba ufite uwo wagenewe mbere y’igihe.
Ibi rero nabyo bikaba biri mu bishobora gukurura amakimbirane, umwiryane no kurebana nabi mu baturage.
Bwana Deo NTIRENGANYA umujyanama mu karere ka Gisagara yashimye gahunda bafite mu giturage yo korozanya kuko iri mu biri kuziba icyuho hagati y’abakire n’abakene bityo n’amacakubiri aturuka ku nzego z’ubutunzi akaba azagabanuka.
Ikindi basanze kigomba gukorwa kugirango amakimbirane ashingiye ku moko acike ni uguhuza abishyuzwa indishyi ku byangijwe muri Jenoside n’abagomba kwishyuzwa, ubuyobozi bukababa hafi bityo hakagaragara ibibazo birimo ari abishyuzwa badafite ibyo bishyura ndetse n’abishyuzwa ntibishyure kandi bafite ubushobozi ibyo byose bigashakirwa umuti.
Mu gusoza ikiganiro, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Hesron HATEGEKIMANA yashimye mbere na mbere komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge itegura ibi biganiro, ashima kandi n’abitabiriye iki kiganiro bose ana basa kuba intumwa z’ubumwe n’ubwiyunge kuri rubanda.