Rwanda : 2012 izarangirana n’amasezerano yo gukoresha ifaranga rimwe muri EAC
Abayobozi ba EAC umuryango ugizwe n’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba
batanga icyizere ko amasezerano y’ikoreshwa ry’ifaranga rimwe muri uyu
muryango ashobora gusinywa mumpera z’uyu mwaka kuko abayobozi b’uyu
muryango bakora ibishoboka ngo gahunda zari ziteganyijwe zigerweho
nkuko bitangazwa n’abari mu nama y’iminsi 5 iri kubera Arusha muri
Tanzania.
Dr. Enos Bukuku ushinzwe igenamigambi n’ibikorwaremezo mu muryango wa
EAC atangiza ibiganiro byo kwiga ikoreshwa ry’ifaranga rimwe mu
muryango wa EAC yatangaje ko agiye gusaba inzego zibishinzwe
kwihutisha umushinga wo kwiga ku ikoreshwa ry’ifaranga rimwe kugira
ngo uyu mwaka amasezerano ashobore kuba yashyirwaho umukono, naho ushinzwe
imishinga  Tharcisse Kadede avuga ko byari biteganyijwe ko
gahunda y’ikoreshwa y’ifaranga rimwe muri EAC yari iteganyijwe
gukoreshwa muri 2012 kandi ishobora kugerwaho kuko hari icyizere mu
gushyira mubikorwa ibyari byasabwe.
Ibi akaba abihera ko gahunda yo guhuza za gasutamo n’isoko byatangiye
kandi bikagerwaho, bikanagira uruhare mu korohereza abakora
ubucuruzi bwambuka ibihugu mu muryango kuburyo no gukoresha iri
faranga bishobora kuzorohereza abakora ubucuruzi hagendewe ku
mafaranga agendera mu ivunjisha.
Inama iri kubera Arusha ikaba igamije kuganira kubyavuye mu nama
yahuje abayobozi b’ibikuru n’izindi nzego kubirebana n’ikoreshwa
ry’ifaranga rimwe mu muryango aho byagaragaje ko hari ibigomba
kwigwaho kugira ngo birinde ingaruka zavaga mu ikoreshwa ryaryo.
Abitabiriye inama barimo abakozi ba za minisitere z’imari, igenamigambi,
minisitiri ushinzwe umuryango wa EAC, banki nkuru z’ibihugu, isoko
ry’imari, ibigo bishinzwe ubwishingizi n’ibarurishamibare ibiganiro ku
ikoreshwa ry’ifaranga bikaba byaratangiye 2011.