Gakenke: Umutekano mucye ntuterwa n’amasasu gusa kuko no kutagira iterambere ni umutekano mucye
Mu rwego rwo kugirango abantu bakomeze gutura muburyo bw’iterambere kandi butabagoye kuri uyu wa 28 Kamena 2014 ubwo mu gihugu hose bari mubikorwa bitandukanye by’umuganda, mu Murenge wa Nemba Ingabo za RDF zifatanyije n’abaturage mugukora imihanda itatu yapimwe mu mudugudu w’ icyitegererezo wa Mucaca (Model village) uri mukagari ka Mucaca.
ibikorwa byo kwubakira abaturage inzu mumudugudu w’icyitegererezo bikaba byarabimburiwe n’ingabo mu mucyumweru cyahariwe ibikorwa bitandukanye by’ingabo kubufatanye n’abaturage mu mwaka wa 2010 aho bubatse amazu 20.
Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Gakenke na Rulindo Lt Col Peter Kagarama yabwiye abaturage ko umutekano mucye udaterwa n’amasasu gusa kuko niyo abaturage badatera imbere ubwabyo ari umutekano muce.
Ati “ niyo mpamvu ingabo zitibagiwe ibikorwa zatangije hano zikaba zaje kugirango mwifatanye mubikorwa byo gukora imihanda n’ahazanyura imiyoboro y’amazi kandi nibindi bikorwaremezo bikaba bizagenda bibageraho mu gihe cya vubaâ€.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita nawe yabwiye abanyagakenke ko ibikorwa nkibi biba ari ukugirango abaturage barusheho kwisanzura ku ngabo zabo kuko cyera bitashobokaga.
Ati “ ibi bikorwa byose nibiba bigirango mukomeze kwisanzura ku ngabo zanyu, kuko ntibyashobokaga cyera aho mubona umuyobozi mukuru w’ingabo akaza akirirwa hano mumuganda hamwe namwe abaganiriza n’abayobozi ba police bose muri hamwe biba bigaragaza uburyo abanyarwanda tugenda twibohoraâ€.
Hon Eugene Barikana nawe waganirije abaturage nyuma y’umuganda, yabwabwiye ko ntawashidikanya ko ubutegetsi bwahindutse kandi bukaba butandukanye n’ubwariho mbere muburyo byose.
Ati “ ntawushidikanya ko ubutegetsi bwahindutse aho mubona abayobozi baza bakicarana namwe mukaganira, aho umukuru w’igihugu avuga ati abaturage banjye nibabahe inka banywe amata aho kugirango avuge ngo bamwe nibapfe abandi babeho icyo nikimenyetso cyerekana ko twibohoye tugakuraho ubutegetsi bubiâ€.
Barikana yakomeje abwira abaturage ko abatekereza ko kwibohora byarangiye bibesha cyane kuko kwibohora arinzira ndende
Ati “ kwibohora n’inzira ndende banyarwanda mumenya ahangaha, nago kwibohora turabirangiza abatekereza ko urwo rugamba twarurangije turacyarukomeza kuko twarangije kwibohora inzira y’amasasu gusa ariko inzira yo kubaho turacyakomeza urugambaâ€.
Barikana asoza abwira abaturage ko bakwiye kumva icyo leta y’inkotanyi yazanye mugihugu kandi bakanazirikana ko itandukanye na Parme Hutu kuburyo nuzabagarura muri Parme Hutu bajye bamenya ko ashaka kubica ngo bapfe.
Umurenge wa Nemba utuwe n’abaturage 15667 batuye mu tugari 4, hakaba hakozwe ibirometero 2.7 ku mihanda uko aritatu yapimwe muriyu mudugudu w’icyitegererezo wa Mucaca maze hazanwa n’amapoto 13 azanyuzaho insiga z’umuriro w’amashanyarazi.