Ruhango: abahemutse n’abahemukiwe bari mu gikorwa cy’ubwiyunge
Mu rwego rwo gusoza neza imirimo y’inkiko Gacaca, umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, uri mu gikorwa cyo guhuza abantu bahemukiwe n’abadafite ubushobozi bwo kwishyura imitungo y’abo bahemukiye muri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.
Icyi gikorwa cyo guhuza aba bantu cyatangiye muri icyi cyumweru cyahariwe imirimo yo gusoza inkiko Gacaca.
Abakurikiranira hafi icyi gikorwa, bemeza ko kirimo gutanga umwuka mwiza hagati y’abahemutse n’abahemukiwe ndetse bagasnga ari nzira nyayo y’ubwiyunge koko.
Hari abantu inkiko Gacaca zagiye zihamya ibyaha byo kuba barasahuye imitungo y’abatutsi mu gihe cya jenoside yakozwe mu 1994 ariko bikagaragara ko nta bushobozi bafite bwo kwishyura ibyo baryozwa.
Ibi ugasanga bikomeza kuba icyibazo gikomeye cyane hagati y’abishyuza indishyi z’ibyabo ndetse n’ababyishyuzwa.
Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira bwatangije gahunda yo kumvikanisha izi mande zombi muri icyi cyumweru cyahariwe inkiko Gacaca.
Bamwe babifata nk’aho bidashoboka, ariko birashoboka
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira buvuga ko usanga icyi gikorwa gishimisha cyane abahemukiwe kuko usanga bavuga ngo byari byaratinze; nk’uko bisobanurwa na Uwimana Ernest umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira.
Uwimana avuga ko abacitse ku icumu mu murenge wa Kinihira, bishimiye icyi gikorwa cyane. Kuko ngo usanga bagira bati “natwe byatuvunaga kubana n’abantu murebana amaso y’Ingwe umwe atinya kuvugisha undiâ€
Ariko kugeza ubu usanga uwahemutse n’uwahemukiwe bavuga rumwe kuko hagiye habaho umwanya wo kubahuza uhamutse agasaba imbabazi uwo yahemukiye akanamwereka ko Atari ukwanga ku mwishyura ahubwo ko ari ikibazo cy’amikoro macye.
Gutanga imbabazi si agahato
Izi mpande zombi yaba uwahemutse yaba uwahemukiwe barahuzwa bakagarizwa inyungu ziri mu bwumvikane. Icyo gihe nyiri uguhemukirwa niwe ugira uruhare rwo kubabarira uwamusabye imbabazi nta wumushyizeho agahato kuko ari we uba ugomba gufata icyemezo cya yego cyangwa oya.
Izi mbabazi iyo zitanzwe usanga ari inyungu ku mpande zombi ndetse no kubaturanyi babo, kuko urwikekwe rwabaga hagati y’izi mpande zombie rurashira. Ugasanga imiryango yongeye kubana neza ndetse umwe ukaba yafasha undi mu kibazo runaka.
 Â