Abanyamadini bahuguwe ku ruhare rwabo mu kwimakaza Demokarasi n’imiyoborere myiza
Kuri uyu wa 14/06/2012 mu karere ka Kirehe abanyamadini batandukanye bagera kuri 84 bahuguwe na komisiyo y’igihugu y’amatora ku ruhare rwabo mu kwimakaza Demokarasi n’imiyoborere myiza binyuze mu matora mu Rwanda.
Uyisabye Oscar ni umukozi wa komisiyo y’amatora mu karere ka Kirehe avuga ko bahuguye abanyamadini batandukanye bakorera mu karere ka Kirehe mu rwego rwo kubahugura ku ruhare rwabo mu kwimakaza Demokarasi n’imiyoborere myiza binyuze mu matora mu Rwanda, aho babasabaga kugira uruhare rugaragara mu gukangurira abayoboye kwitabira gahunda z’amatora nonkwimakaza Demokarasi.
Komisiyo y’amatora ikaba ifite inshingano zo kwigisha abanyarwanda gahunda za Leta hamwe n’amatora,akaba avuga ko n;abakirisitu bitabira amatora kuko nabo ubwabo bajya batorwa bakaba abayobozi.
Uyu mukozi wa Komisiyo y’amatora akaba avuga ko bakangurira abaturage kwimakaza Demokarasi n’imiyoborere myiza binyuze mu matora aho kandi bituma nabo babasha kwigisha abandi gahunda za Leta akomeza avuga ko mu gihe aba banyamadini babikoze neza ko bazaba bubatse igihugu n’insengero zabo.
iyo babisobanukiwe amatora akorwa neza mu mucyo no mu bwisanzure,akomeza avuga ko basobanurira abanayamadinini ibyingenzi biranga amatora n’uruhare rw’umuyobozi mu migendekere myiza y’amatora,aho babigisha isano iri hagati ya demokarasi n’imiyoborere myiza.