Rubavu: Bwa mbere urubyiruko rwatangije imurikabikorwa ryarwo
Tariki 15 kamena, amashyirahamwe n’amakoperative y’urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu yatangiye imurikabikorwa ry’iminsi itatu ku nsanganyamatsiko igira iti “ibigo by’ urubyiruko ni ibyacu, tubigane dufatanye twizere imbere.â€
Iri murikabikorwa ryateguwe n’Ikigo cy’Urubyiruko rw’akarere ka Rubavu (Youth Friendly Center) riri kubera kuri icyo kigo giherereye mu murenge wa Rugerero. Rikaba ryitabiriwe n’amashyirahamwe n’amakoperative y’urubyiruko 15.
Afungura ku mugaragaro iri murikabikorwa, Francois Mugisha, ushinzwe umuco na siporo mu karere ka Rubavu yahamagariye urubyiruko rwose rwo mu karere ka Rubavu kwitabira ibigo by’ urubyiruko bakabibyaza umusaruro kuko ari bo byashyiriweho.
Mugisha akaba yabwiye abari bitabiriye iyo gahunda ko bazashobora kwirebera ibikorwa bitandukanye urubyiruko rukora mu kwiteza imbere aho kwirirwa mu biyobyabwenge n’ibindi bikorwa bidafite inyungu. Yagize ati “abataragera kuri uru rwego mugane amakoperative, babigishe gukora.â€
Bimwe mu bikorwa biri kumurikwa bikomoka ku bukorikori n’imyuga, ibikomoka ku bworozi n’ubuvuzi bwa gihanga ndetse na siporo. Hakaba kandi harimo n’udushya twinshi nka koperative the Rwandan Eagle’s Group itegura amafilimi igamije kurwanya ibiyobyabwenge, urubyiruko rubana n’ubumuga bwo kutabona rukora ibijyanye n’ubugeni n’ibindi.
Pascal Bizimana ni umwe mu banyamuryango ba koperative the Rwandan Eagles’s Group akaba yishimiye iri murikabikorwa kuko rizabafasha kumenyekana bakanamenyekanisha ibyo bakora, ku buryo n’urundi rubyiruko rushobora kuzabareberaho rukihangira imirimo.
Victoire Kayitankore, umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cy’akarere ka Rubavu asanga muri iyi minsi itatu urubyiruko ruzabasha kumenyekanisha imirimo rwirirwamo bityo n’ababibona hanze bakamenya aho bituruka. Ibi kandi ngo bizanabahesha isoko ryisumbuyeho.
Imurikabikorwa ry’amashyirahamwe n’amakoperative y’urubyiruko rikaba ryabereye mu turere twa Rubavu na Bugesera icyarimwe mu gihugu. I Bugesera niho hafunguwe icyi gikorwa ku rwego rw’igihugu, gusoza bikazabera mu karere ka Rubavu kuri icyi cyumweru tariki ya 17 Kamena 2012.
 Â