Gahunda ya IDP yateje imbere abatuye mu Ntara y’amajyepfo
Abayobozi bafite aho bahuriye n’ubukungu mu turere tugize Intara y’Amajyepfo basanga Gahuda ya IDP( Integrated Development Programme) imaze guteza imbere ku buryo bufatika abatuye muri iyi ntara nk’uko byatangajwe mu nama bahuriyemo mu karere ka Nyanza tariki 18/06/2012.
Ibikorwa by’umushinga IDP bigaragara mu turere tunyuranye tugize intara y’amajyepfo yaba mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’ibikorwaremezo byose hagamijwe kuzamura ubukungu bw’abatuye mu bice by’icyaro nk’uko Bikomo Alfred umuyobozi ushinzwe guhuza gahunda z’ iterambere ry’ uturere mu Ntara y’Amajyepfo abivuga.
Bikomo yasobanuye ko gahunda ya IDP mu myaka itanu ishize kuva muri 2008-2012 imaze gutanga umusaruro muri gahuda zinyuranye zifite aho zihuriye n’iterambere ry’abaturage.
Uyu mushinga nk’uko Bikomo yabivuze ufite gahunda yo gukomeza guteza imbere abaturage cyane cyane mu kubigisha kubyaza umusaruro ibyo bafite kandi babona hafi yabo.
Mu kiganiro yasobanuye ko abashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo mbere na mbere ari uturere hanyuma minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ( MINALOC) igatera inkunga utwo turere itwunganira mu byo tutakwishoboza.
Imyaka 5 ishize uyu mushinga ukorana n’abaturage bo mu Ntara y’amajyepfo washoboye kubazamura mu iterambere ariko icyifuzwa ni uko warushaho kuzamura abantu bose mu bijyanye n’ubukungu nta muntu n’umwe ucikanwe ngo asigare mu bukene.
Bikomo yagarutse ku ntego nkuru y’iyo nama avuga ko yahuje abayobozi bashinzwe ubukungu n’iterambere mu turere tunyuranye tugize intara y’amajyepfo mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo by’ingirakamaro byafasha mu itegurwa rya gahunda ya IDP muri gahunga yayo y’indi myaka itanu iri imbere.
Nk’uko Ibitekerezo byatanzwe muri iyi nama byabigaragaje gahunda ya IDP igomba gukomeza gushyigikira ubukungu bw’abaturage hagamijwe kubageza ku mibereho myiza n’iterambere nyakuri rishingiye ku bikorwa bigaragarira amaso.
Ibi bitekerezo byatanzwe n’abayobozi bungirije bashinzwe ubukungu, imali n’iterambere ry’uturere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere, abahagarariye inama njyanama z’uturere mu turere tw’intara y’amajyepfo hiyongereyeho n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere bakorera ku rwego rw’Intara.