Abayobozi b’akarere ka Nyamasheke basuye akarere ka Ngoma
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke aherekejwe n’abakozi muri aka karere, tariki 21/12/2011mu masaha ya nimugoroba, basesekaye mu karere ka Ngoma mu rwego rw’ubusabane ndetse n’ubuhahirane hagati y’utu turere.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Baptiste, yavuze ko uruzinduko bagiriye mu karere ka Ngoma barwungukiyemo byinshi kuko atari ugutembera gusa ahubwo harimo n’ingendo shuri. Uyu muyobozi yavuze ko bazagaruka kwiga ku buryo bwimbitse uburyo urutoki rwo muri Nyamasheke rwagira umusaruro mwiza kuko basanze urwo mu karere ka Ngoma rumeze neza.
Habyarimana yabivuze muri aya magambo “Mu by’ukuri akarere kacu n’aka Ngoma biratandukanye kuko Nyamasheke igizwe n’imisozi, duhinga icyayi mu gihe Ngoma yo nta misozi ifite. Icyo mbona duhuriyeho kandi tuzagaruka kwiga neza ni igihingwa cy’urutoki. Hari byinshi twabonye kandi natwe dufite byinshi mwatwigiraho niyo mpamvu ingendo nk’izi mbona ari ingirakamaro mu buhahirane n’imiyoborere myiza.â€
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Niyotwagira Francois, yababwiye ko yishimiye ko babasuye kandi ko nabo bazabasura maze na bo bakigira byinshi kuri Nyamasheke cyane cyane ku guhigura imihigo kuko Nyamasheke ikunda kuba iyambere.
Muri uru rugendo, abayobozi b’akarere ka Nyamasheke bazengurukijwe ibikorwa bitandukanye mu karere ka Ngoma. Uru rugendo rwabimburiwe n’umupira w’amaguru wahuje utu turere maze akarere ka Ngoma gatsinda Nyamasheke igitego kimwe ku busa.