Ngororero: Inkiko gacaca zageze ku ntego yazo
Ku itariki 17 mu karere ka Ngororero habaye umuhango wo gusoza imirimo y’inkiko gacaca. Uwo muhango wabereye mu murenge wa kavumu witabiriwe n’abaturage b’ingeri zitandukanye waranzwe n’igikorwa cyo kuremera abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muw’1994. Koperative y’aborozi yabahaye inka10 nabo baza kwitura ababahishe.
Abafashe amagambo bose bashimiraga inkiko gacaca uruhare zagize mu gusana umuryango nyarwanda binyuze mu bumwe n’ubwiyunge hagati y’abishe n’abiciwe. Abarokotse jenoside bifuje ko imanza z’imitungo zarangizwa naho abagomba gukora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro batarayitangira kimwe n’abatorotse bagakurikiranwa.
Musabeyezu Charlotte umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza akaba yasabye abagize uruhare mu migendekere myiza y’imirimo y’inkiko gacaca gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no gafatanya gusana imitima igifite intimba. Abantu bagiye babeshya inkiko gacaca ndetse n’abataratanze amakuru kandi bayafite nabo baragawe ariko bahamagarirwa kuzuza inshingano zabo bakabana n’abandi banyarwanda mu mahoro.
Muri rusange, mu Rwanda hose imanza zirenga miliyoni zikaba zaraciwe kuva ku itariki ya 10 werurwe 2005 ubwo imirimo y’iburanisha yatangiraga iki gikorwa kikaba cyarabaye icyitegererezo cy’amahanga mu gufasha abaturage kugera ku bumwe n’ubwiyunge binyuze mu butabera bukozwe nabo ubwabo.