GISAGARA : UBUDEHE BWABAGEJEJE KU MUNEZERO
Umusaruro w’ubuhinzi, ubworozi n’ubusabane ni byo abaturage bo mu mudugudu wa Nyarunazi, Akagari ka Sabusaro mu Murenge wa Kansi, Akarere ka Gisagara bishimira ko bagejejweho na gahunda y’ubudehe.
Abaturage b’uyu murenge bari muri iyi gahunda y’ubudehe baravuga ko kugeza ubu basigaye babasha gusarura imyaka ihagije, bakorora babifashijwemo n’ubudehe ku buryo nta nzara ikibarangwamo kandi hejuru y’ibyo bakabasha no gusabana.
« imyumbati iraboneka ku buryo jye nsigaye mbona twihagije, nta nzara, kandi icyanadufashije ni uko imbuto twateye twafashijwe kuyibona binyuze muri iyi gahunda y’ubudehe. Twabashije kandi korozanya kuburyo ubu dufite amatungo kandi tukanabasha gusabana » MUTABAZI Alphonse.
Gahunda y’ubudehe yibanda ku ngingo eshatu z’umwihariko zirimo ubworozi, ubuhinzi n’ubusabane. Abaturage barorozanya hagati yabo bagahana ihene n’inka, ku kijyanye n’ubuhinzi bagiye bahabwa imbuto z’imyumbati barahinga ku buryo ubu ntawe ugitaka inzara nk’uko babyivugira
Agoronome w’Umurenge wa Kansi ari na we ukuriye ubudehe muri uyu murenge atangaza ko iyi gahunda y’ubudehe yateje imbere imibereho y’abaturage batuye uyu murenge.
“kuko ibikorwa bibera mu midugudu abaturage nibo ubwabo bicara bakareba icyo bakeneye kurusha ibindi kugirango babashe gutera imbere, nibo kandi bahitamo abakwiriye gutangirwa ubwisungane mukwivuza (Mutuelle de santé), bagiye banafasha abaturage kwinjira mu murenge sacco bityo bamenya kwizigamira. Hari ibihingwa byinshi bagiye bahingira hamwe bikabafasha kubona umusaruro uhagije kandi mu busabane. Banabashije kwigishwa guhunika imyaka maze bikabafasha kutabura imbuto igihe cy’ihinga » Agoronome wa Kansi
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kansi, ngo nyuma y’aho iyi gahunda ishyiriweho mu mwaka wa 2008, mu midugudu 29 igize uwo murenge imiryango myinshi imaze korozwa ihene n’inka. Nyuma kandi y’uko izi hene cyangwa inka bagiye borozwa zibyaye, n’abazihawe bagiye baha abatari barazibonye .  Ikindi cyakozwe kandi bemeza ko cyabateje imbere ni ubuhinzi bw’imyumbati ndetse n’umushinga wo guhunika ibishyimbo, kuko ngo byabarinze inzara kandi bibafasha kubonera imbuto ku gihe. Bitewe kandi n’uko ibyo bikorwa babikoreraga hamwe, ngo byabongereye ubusabane.