Ibiyobyabwenge bikomeje gufatwa hirya no hino mu gihugu
Kuri iki cyumweru tariki ya 17/06/2012, polisi yo mu karere ka Ngoma yataye muri yombi umugabo witwa Dusabimana Jerome w’imyaka 26 afatanywe ibiro bibiri by’urumogi.
Kuri uwo munsi, mu karere ka Gasabo hafashwe undi witwa Ntibanyurwa Emmanuel afite imisongo 23 y’urumogi mu kabari, naho mu murenge wa Kacyiru hafatirwa undi mugore witwa   Apollinarie Mukansanga afite ibiro 14 by’urumogi mu gikorwa cyo gusaka cyakozwe na polisi.
Uretse uru rumogi rwafashwe, mu murenge wa Nyarubuye mu karere ka kirehe hafashwe umugabo Habimana Christophe w’imyaka 35 nyuma y’uko agaragaye acuruza kanyanga, akaza no gufatanwa litiro zigera kuri 35 mu mukwabu no gusaka byakozwe na polisi mu karere ka Kirehe.
Umuvugizi wa polisi y’urwanda Superintendent Theos Badege yavuze ko uko gufatwa kwerekana imikoranire myiza hagati y’abagize community policing n’inzego z’umutekano.
Supt Badege yagize ati: “ubwo bufatanye si inkuru nziza ku banyabyaha kuko bazi ko bashobora gufatwa igihe icyo ari cyo cyoseâ€.
Badege yagaragaje ko uko gusaka byari ngombwa ngo abanyabyaha batabwe muri yombi, kandi ko byakozwe hagamijwe kubaka umuryango uzira ibyaha.
Yasabye kandi abagaragara mu bikorwa bitemewe n’amategeko ko bashaka uko babaho mu buryo bwiza bayoboka umurimo kandi bakarwanya ibyaha.