Akarere ka Nyabihu kazakoresha ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda 9.990.639.563 mu mwaka wa 2012-2013
Kuri uyu wa 20/06/2012 mu karere ka Nyabihu, biro ya njyanama y’ako karere yasinye ku mugaragaro budget izakoreshwa mu mwaka wa 2012-2013 nyuma yo gutorwa na njyanama. Bugdet y’akarere ka Nyabihu izakoreshwa, ikaba ingana n’amafaranga y’u Rwanda 9.990.639.563.
Nk’uko umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela yabidutangarije, iyi budget izakoreshwa ahanini mu kubungabunga ibidukikije muri ako karere habungwabungwa imisozi, amashyamba, ibiyaga, imigezi n’ibindi, bitewe nuko aka karere ari akarere kagizwe n’imisozi ihanamye n’ubutaka bw’ibirunga n’amakoro ikunze kwibasirwa n’ibiza ndetse n’isuri. Ikindi kizibandwaho ni uguteza imbere ibikorwaremezo byegerezwa abaturage nk’amazi, amashyanyarazi, imihanda ndetse n’ikoranabuhangaâ€ICTâ€.
Mu mwaka wa 2012-2013 kandi, mu mikoreshereze y’iyi budget hazibandwa cyane ku guteza imbere kwihangira imirimo cyane cyane mu rubyiruko, hazashyirwa ingufu nyinshi mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo burusheho gutera imbere dore ko iyi myuga yombi ariyo ikunze gukorwa cyane n’abaturage b’akarere ka Nyabihu nk’uko Mukaminani Angela yabigarutseho.
Budget  y’akarere ka Nyabihu yasinywe kuri uyu wa 20/06/2012 ikazatangira gukoreshwa mu kwezi kwa Nyakanga 2012. Akarere ka Nyabihu kakaba kaza ku mwanya mbere mu gihugu  mu turere tw’icyaro mu  kurwanya ubukene nk’uko Mukaminani Angela yabidutangarije,kakaba kaza ku mwanya wa 5 mu Rwanda mu kurwanya ubukene dushyizemo n’uturere tw’imigi.
Â