Nyamagabe: Akarere kahaye abafatanyabikorwa ijambo ku mihigo ya 2012-2013.
Kuri uyu wa 20/6/2012 abayobozi b’akarere ka Nyamagabe bagiranye inama idasanzwe n’abafatanyabikorwa bo muri aka karere aho abafatanyabikorwa bagejejweho imihigo yateguwe igomba guhigwa mu mwaka wa 2012-2013 kugira ngo bayitangeho ibitekerezo.
Iyi nama yari yitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe ndetse n’abamwungirije, abafatanyabikorwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bakaba barebeye hamwe uko imihigo 47 yari yarahizwe mu mwaka wa 2011-2012 yeshejwe ndetse banagaragarizwa imihigo yateguwe mu mwaka utaha.
Imibare yatangiwe muri iyi nama yagaragaje ko myinshi mu mihigo y’umwaka ushize yeshejwe ndetse hakaba hari n’iyarengeje 100%.
Nk’uko byatangajwe na Nshimiyimana Jean Pierre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe akaba ari nawe wagaragaje iyi mihigo, ngo kuba hari imihigo yeshejwe ku gipimo kirenga 100% ntabwo byatewe n’uko akarere kari karihaye imihigo mito ahubwo ngo byatewe n’uko hari abafatanyabikorwa bashyizemo uruhare rwabo rutari rwarateganyijwe mu mihigo bigatuma imihigo yihuta.
Nshimiyinama yagize ati “ nko muri gahunda ya Girinka twahigaga ko tuzatanga umubare runaka hanyuma hakaza umufatanyabikorwa akatubwira ko nawe ashaka ko dufatanya mu gutanga inka, icyo gihe bituma umubare w’abahawe inka uzamuka bikaba byanarenga igipimo 100% ugereranyije n’ipimo cy’imihigo.â€
Bimwe mu bikorwa bitagenze neza harimo kubaka umuhanda umwe w’amabuye mu mujyi wa Nyamagabe aho ibikorwa byo kubaka uyu muhanda bigeze ku gipimo cya 50%.Nshimiyimana akaba yatangaje ko gutinda kubaka uyu muhanda byatewe na rwiyemezamirimo utarubahirije amasezerano kuko igihe bumvikanyeho atacyubahirije.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mukarwego Immaculee yashimiye abafatanyabikorwa ku ruhare bagira mu iterambere ry’akarere anabasaba gukomeza gukorana n’izindi nzego mu guteza imbere akarere ka Nyamagabe.
Â