Nyanza: Abagize intore ku rwego rw’akarere bitoyemo komite ishinzwe ubuhwituzi
Abagize inteko y’intore ku rwego rw’akarere ka Nyanza bahuriye mu cyumba cy’inama cy’aka karere bitoramo komite ishinzwe ubuhwituzi tariki 21/06/2012.
Icyo gikorwa cy’amatora cyayobowe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah akaba ari nawe ntore ikuriye izindi muri ako karere zizwi ku izina ry’abadahigwa.
Nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza yabitangaje iyo komite ishinzwe gutanga inama no guhwitura intore mu gihe cyose habayeho gutandukira indangagaciro na Kirazira zose biyemeje.
Yakomeje avuga ko abagize iyo komite bazaba banafite uruhare mu kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda mu mibanire myiza hagamijwe guhindura imyumvire.
Kurobanura indongozi no gucyaha ibigwari ni bimwe bizajya bigenzurwa n’iyo komite nk’uko umuyobozi w’akerer ka Nyanza, Murenzi abdallah yakomeje abisobanura.
Abagize intore ku rwego rw’akarere ka Nyanza bitoyemo Mudahinyuka Narcisse aba ari we uyobora iyo komite yungirijwe na Ntivuguruzwa Augustin hamwe na Kabanyana Claudine umwanditsi wabo.
Muri iyo komite hatowe n’abajyanama babiri barimo uwitwa Murenzi Valens hamwe na Musabyimana Gerard.
Itorero ry’igihugu ni uburyo bwashyizweho na leta y’u Rwanda kugira ngo irusheho kwimakaza umuco w’ubunyangamugayo no gukunda igihugu.
Ishyirwaho n’itorwa ry’intore riteganwa n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n° 01/7/09 yo ku wa 18/6/2009 nk’uko raporo dukesha ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ivuga ku mikorere y’itorero ry’igihugu mu nzego z’ibanze ibivuga.