Nyamasheke: Kwesa imihigo bikomoka ku bufatanye bw’abayobozi n’abaturage
Imihigo ni ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage mu kwihutisha iterambere. Aya ni amagambo y’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke HABYARIMANA Jean Baptiste ubwo yahaga ikaze intumwa ziturutse muri za Minisiteri n’ibigo bitandukanye mu gikorwa cyo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2011-2012.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko kuba Akarere ka Nyamasheke gakunze kuza ku isonga mu kwesa imihigo, ari ukubera ubufatanye bw’abayobozi, abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe kuzamura imibereho y’abaturage.
Rugamba Egide, umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu uyoboye iryo tsinda, yavuze ko ashimishijwe mbere na mbere no kubona abafatanyabikorwa benshi bahaye agaciro iki gikorwa. Yagarutse ku ntego y’imihigo Umuyobozi w’Akarere asinyana n’Umukuru w’Igihugu mu izina ry’abaturage, avuga ko icyerekezo cyayo ni ukuvana abaturage mu bukene, inzego zitandukanye zikaba zigomba kuyigiramo uruhare bityo ubufatanye bukaba bugomba kugaragara.
Rugamba yavuze ko isuzuma ry’imihigo ridasobanura kurushanwa no kubona amanota ahubwo rigamije kureba aho abaturage bavuye n’aho bageze kugira ngo hafatwe izindi ngamba ndetse n’imbaraga zikenewe kugira ngo iterambere rigere ku baturage bose.
Twakwibutsa ko gusuzuma imihigo bikorwa umuhigo ku wundi hitawe ku byakozwe, raporo na gihamya zatanzwe kandi ku gihe, ibikorwa bimwe na bimwe bikaba bizanasurwa.