Nyamasheke: Yatawe muri yombi agerageza guha ruswa umupolisi
Fabien Ndayishimiye yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Nyamasheke kuwa kabiri tariki 19/06/2012 ubwo yageragezaga guha ruswa umupolisi wakoreshaga ikizamini cya burundu cyo gutwara ibinyabiziga.
Ndayishimiye ukuriye ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga rya Nyamasheke yegereye umupolisi mukuru wakoreshaga ikizamini cya burundu cyo gutwara imodoka ashaka kumuha amafaranga angana na 300.000 na cheque ya 800.000 kugira ngo yorohereze abanyeshuri be babone impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.
Umupolisi yamusabye ko ayamuha amusubiza ko ntayo afite ariko ko agiye kuyazana. Ndashimiye yaje kuzana ayo mafaranga igihe yayaherezaga umupolisi wakoreshaga ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga yitabaje mugenzi we bahita bamufatira mu cyuho.
Ndayishimiye yahise atabwa muri yombi ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamasheke, akarere ka Nyamasheke.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege atangaza ko n’ubwo abantu bose bihanangirijwe kwirinda guha ruswa abapolisi, hari bamwe bagifite uwo mutima wo gutanga ruswa.
Supt. Badege ati: “Polisi yakoze ibishoboka byose kugira ngo ahantu hakorerwa ibizamini hegerezwe abaturage mu rwego rwo kuborohereza. Gukorera mu mucyo byashywizwe imbere kugira ngo hakumirwe amanyanga ariko hari abagishaka kugura uburenganzira bwabo. Ibi bigomba guhagarara.â€
Aramutse ahamwe n’icyaha, yakatirwa igihano kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu ushingiye ku ngingo ya 14 y’itegeko nimero 23/2003 rihana kandi rikumira ibyaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano nayo