Gatsibo batangiye kumurika imihigo ya 2011-2012
Zimwe mu ntumwa za Minisiteri zisuzuma imihigo
Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwatangiye kumurika imihigo ya 2011-2012 bwasinyanye na perezida wa repubulika y’ u Rwanda, kuri uyu wa 21/6/2012 abakozi b’akarere n’abayobozi b’akarere bagaragaje mu nyandiko ibyo bahize aho babikoze nuko byakozwe.
Mu gutangiza igikorwa cyo kumurika imihigo, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise yagaragaje mu nshamake uko akarere kitwaye mu mihigo asaba abakozi b’akarere bayishyize mu bikorwa kuyimurikira abakozi baturutse muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kuko ari uburyo bwo kugaragaza ibyo bakora mu nyungu z’abaturage kandi basinyanye na Perezida wa Repubulika.
Mu mihigo 61 akarere ka Gatsibo kahize kavuga ko umwe ariwo katashoboye gushyira mubikorwa, umuhigo ujyanye no gutunganya igishanga cya Ntende kuri hegitare 300 byangijwe n’imyuzure yabaye myinshi abagomba gushyira umuhigo mu bikorwa bakabura uko babigenza kubera amazi menshi, ubuyobozi bw’akarere bukaba bwarasabye Minisiteri gukura uwo muhigo mu mihigo kazashyira mu bikorwa.
Nkuko ubuyobozi bw’akarere bwabimuritse mu mihigo 60 isigaye imyinshi yagezweho, 32 yagezweho hejuru y’ijana naho 2 igerwaho munsi ya 65% irimo gushyira amatara kuri 2km ku muhanda w’umujyi wa Kabarore hamwe no kugeza kubaturage ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba aho byakozwe kuri 61% hakaba haraguzwe panel 17 muri 28 zari zateganyijwe, naho iyindi mihigo 24 isigaye yagezweho hejuru ya 68%.
Mu mihigo igendera mu nkingi z’ubukungu n’ imibereho myiza umuhigo washoboye kugerwaho kurusha iyindi ni imihigo y’ubuhinzi aho imyinshi yagezweho hejuru y’ 100 naho ibikorwa remezo bikaha biri mubitaragezweho uko bikwiye kuko mubaturage 7000 bagombaga kugezwaho amashanyarazi abagera 6650 nibo babonye amashanyarazi, aka karere kabarirwamo umubare munini w’abantu bakuru, batazi gusoma no kwandika aka karere kashoboye kwigisha 7320 gusoma no kwandika nubwo abagomba kugera kuri iyi gahunda bagera kuri 35 000.
Uretse kuba abakozi baturutse muri za Minisiteri basuzumye imihigo mu nyandiko biteganyijwe ko taliki ya 22 kamena bazajya kureba ibikorwa byashyizwe mubikorwa aho batangaje ko bazajya gusura ikawa zatewe mu murenge wa Muhura, amaterasi Gatsibo nahahujwe ubutaka hakoreshejwe imashine mu murenge wa rwimbogo.
  Â
Â