“Kuri bamwe kwibuka jenoside yakorewe abatutsi biracyakorwa baseta ibirenge†– Mucyo Jean de Dieu
Mucyo Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside aratangaza ko hakiri aho bibuka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda bamwe baseta ibirenge ari nka bya bindi byo kubikora bikiza abantu.
Ibi yabivuze tariki 22/06/2012 ashimira ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo kuba bwafashe iya mbere mu kwibuka abakozi 34 b’izahoze ari perefegitura za Gitarama. Butare na Gikongoro bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda bamaze kumenyekana.
Yakomeje avuga ko hari amakuru amubwira ko hari ibigo bitariyumvisha akamaro ko kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse byanakorwa bigakorwa baseta ibirenge. Ati: “ Usanga mu bigo baturanye bibuka ariko bo bagasigara babona nkaho ntacyo bibabwiye.
Mucyo Jean de Dieu yasabye abari aho ko bimwe mu bigo baba bazi babihwitura maze mu minsi isigaye nabyo bikagira uruhare mu guha agaciro igikorwa cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Yabivuze muri aya magambo agira ati: “ Niba hari inshuti mufite ikora mu kigo bagenda baseta ibirenge muri gahunda zijyanye no kwibuka mutubwire natwe tubafasheâ€
Ibigo birebwa n’iyi gahunda harimo ibigo by’amashuli, abikorera ku giti cyabo, ibigo bya leta, abanyamadini n’abandi nk’uko Jean de Dieu Mucyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside abivuga.
Gahunda yo kwibuka ifasha mu kugaragaza ukuri kandi igatuma abahakanyi ba jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda batabona aho bahera bayipfobya kuko  uko bageranya amazina y’abishwe banavuga ababishe bigatuma bagwa mu kantu.
Kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ni intwaro yo kurwanya abayipfobya ndetse no guha agaciro abo yahitanye buri wese agomba guharanira nk’uko Jean de Dieu mucyo abisobanura.
Mucyo Jean de Dieu, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yanibukije abari aho ko jenoside ituruka mu bitekerezo bibi nabyo biba byaturutse ku macakubiri.
Ashingiye ku bitabo by’abahanga banyuranye bagize icyo bavuga kuri jenoside yasobanuye ko iyo ijya gushyirwa mu bikorwa abantu batangira bigabanyamo ibice bamwe bati twe abandi bati bariya maze bikarangira bashatse kwikiza abo badashaka.
Yavuze ko bamwe batangira babona abanzi muri bagenzi babo basangiraga kugeza ubwo bifuje no kubarimbura.
Iyo umuntu atangiye kwita undi igisebe cyangwa ati uri umusundwe mu mubiri we akumva ko ari muzima ubwo jenoside iba yatangiye guhemberwa nk’uko Jean de Dieu Mucyo yibukije ibyandikwaga na Gitera mbere ya jenoside ahamagarira abanyarwanda kwanga abandi nta mpamvu.
Asobanurira imbaga y’abantu bari aho yababwiye ko iyo aba ari propagande mbi cyane yumvisha abantu ko bamwe ari inzoka zigomba gucibwa umutwe n’ibindi.
Ku bijyanye na jenoside yakorewe abayahudi yavuze ko mu gihe cyabo nabo bitwaga kanseri kandi bizwi ko iyo ifashe ukugura baguca nyamara ngo byari uburyo bwo gushaka uko babarimbura.
Umuhango wo kwibuka abari abakozi ba perefegitura za Butare, Gikongoro na Gitarama witabiriwe n’abantu b’ingeri zose barimo abagize Inteko Nshingamategeko imitwe yombi n’abayobozi mu nzego zose ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.