Nyabihu: Abakuze 110 bigaga gusoma no kwandika bahawe impamyabumenyi
Mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu, abantu 110 mu batari bazi gusoma no kwandika bagannye amasomero mu tugari dutandukanye, bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa 21/06/2012 nyuma y’aho bakurikiraniye amasomo yabo neza kandi bakerekana ko bayumvise bakanayamenya mu gihe cy’amezi 6 bamaze biga.
Abagannye amasomero n’impamyabumenyi zabo
Nk’uko twabitangarijwe n’ushinzwe uburezi mu murenge wa Jenda Komezubutwari Jean Pierre, abitabiriye amasomero mu murenge wa Jenda ni 504 muri bo abakoze ibizamini ni 110 banagaragaje ko koko bamenye ibyo bize, nuko bashyikirizwa impamyabumenyi zabo.
Nyuma yo guhabwa impamyabumenyi, abatari bazi gusoma no kwandika nyamara kandi bagaragaje ko bigishijwe babimenya kandi mu buryo bwiza, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre yashishikarije abatazi gusoma kugana amasomero bityo bakivomera ubumenyi bakarushaho gutera imbere.
Hongerewe amasomero hafatwa n’ingamba zo kuzamura abakuze 110 bahawe impamyabumenyi
Abakuze mu masomero bahabwa amasomo
Zimwe mu ngamba zafashwe ni ukongera amasomero mu murenge wa Jenda kugira ngo abashaka kuyayoboka babone aho bigira. Nk’uko Komezubutwari Jean Pierre ushinzwe uburezi mu murenge wa Jenda yabidutangarije,uyu mwaka utangira bari bafite amasomero agera ku 2 gusa,nyamara kugeza ubu bamaze kugira amasomero 29 kandi akora neza. Avuga ko intego yabo ari uguteza imbere uburezi hitabwa ku mashuri mu nzego zose,ariko by’umwihariko abatazi gusoma no kwandika bakuze hagashyirwaho umwete wo kubibashishikariza.
Bakaba kandi bariyemeje ko bagiye gushaka uburyo abarangije kwiga gusoma no kwandika 110 bakuze bashyirwa mu kimina ku buryo bafashwa bakajya bakangurira abandi batabizi kwitabira amasomero. Komezubutwari Jean Pierre akaba avuga ko iki cyifuzo bakigejeje ku muyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza w’abaturage mu karere,wanabemereye ko bazashakirwa inkunga bagakora icyo gikorwa.
Mu karere ka Nyabihu,hakaba hari amasomero 122 yigamo abantu bakuze 5440 mu gihe hari hiyemejwe ko hazubakwa amasomero 73 yagombaga kwigamo abantu 3600. Bakaba bararengeje umuhigo bari biyemeje kugeraho ku 158% nk’uko Nkera David ushinzwe uburezi yabitangaje.