Subscribe by rss
    Wednesday 03 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sun, Jun 24th, 2012
    Ibikorwa | By Lisa

    GISAGARA: ABASIGAJWE INYUMA N’AMATEKA BARISHIMIRA KO BAHAWE UMWANYA MU MURYANGO NYARWANDA

    m_GISAGARA ABASIGAJWE INYUMA N’AMATEKA BARISHIMIRA KO BAHAWE UMWANYA MU MURYANGO NYARWANDA

     

     

     

     

     

     

     

    Bahawe amabati barubaka

    Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Gisagara baratangaza ko ubu bahawe umwanya mu muryango nyarwanda batagifatwa nk’inyeshyamba cyangwa ubundi bwoko bw’abantu budakwiye kubana n’abantu nk’uko bari bafashwe mbere ya 1994.

    Abaturage batuye mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara, bitwa abasigajwe inyuma n’amateka cyangwa abasangwa butaka nk’uko babyivugira, baratangaza ko mbere na mbere bashima Leta y’u Rwanda na Nyakubahwa perezida wa Repuburika Paul KAGAME ku bw’umwihariko kuko ngo yatumye nabo bagira ijambo mu bandi baturage uyu munsi bakaba badatinya kugera aho abandi baturage bari ndetse bakanasangira nabo, kandi mbere ya 1994 bitarabagaho.

    NIKUZE umwe mu basigajwe inyuma n’amateka b’uyu murenge wa Nyanza avuga ko uyu munsi nawe yumva afite agaciro nk’akabandi bategarugori batuye uyu murenge kuko ntaho ahejwe ndetse no mu makoperative aba ari kumwe nabo.

    NIKUZE aragira ati “Ubu nanjye nsigaye nkenyera igitenge nkegera abandi badamu ntacyo nikanga kandi bakanyakira. Twahawe ijambo natwe ubu tujya mu bagenerwabikorwa, tugakorera mu makoperative n’abandi, maze tukabona tugasa neza tukumva ntaho dutandukaniye nabo. Ntawe ugituye muri nyakatsi baduhaye amabati turasakara twateye imbere, harakabaho Perezida KAGAME rwose”

    Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza madamu Donatille UWINGABIYE avuga ko muri gahunda za Leta harimo no kwita kuri aba bitwa abasigajwe inyuma n’amateka kuko koko byagaragaraga ko basigaye inyuma bityo bakaba bagomba gushyirwa ku murongo umwe n’abandi baturage ari nabyo nyine aka karere kakoze.

    “Twagerageje kubafasha kujya mu bikorwa byabateza imbere, abari mu makoperative biga gukora ibindi bitari ukubumba, bahabwa amabati abatari bafite isakaro kugirango babashe kuba mu mazu mazima kandi uyu munsi bigaragara ko koko nabo bazi gukora” Madamu Donatille UWUNGABIYE

    Gusa kubera kutamenyera kubana n’abandi batari abo mu miryango yabo, bavuga ko byabanje kubatonda ndetse bakajya banagirango kuba abandi baturage batabinubira nk’uko byari mbere ni uburyarya, ariko ubu baravuga ko bamaze kumenyera kandi babonye ko ntawe ubinuba kuko ngo basigaye banasangira mu tubari. Ikindi bavuga ko kubana n’abandi byabigishije byinshi kuko ubu basigaye barize kugira isuku bakaba banahamya ko aricyo gituma abantu batakibanena.

    MUNYANZIZA Faustin umwe mu baturage b’uyu murenge nawe avuga ko icyababuzaga kubana nabo akenshi ari uko batiyitagaho ku kijyanye n’isuku kandi nabo ubwabo bagakunda kwiheza mu bandi baturage.

    Yagize ati “Kuba abaturage benshi tutarakundaga kuba hamwe n’aba bagenzi bacu si uko tutabarirwaga mu muryango wabo, ahubwo twagiraga imibereho itandukanye aria bantu batitabira kwiyitaho ku kijyanye n’isuku kandi nabo ubwabo ntibakunde kutuzamo. Ibyo ariko bimaze guhinduka kuko muri bo hari n’abamaze gusirimuka kuturusha kandi turabana nta kibazo kuko ni abantu nka twe”

    Aba baturage ariko ngo baracyafite imyumvire iri hasi mu bintu bimwe na bimwe nko kukijyanye no kohereza abana mu mashuri nk’uko bitangazwa n’abarezi bamwe na bamwe, bakaba basaba ubuyobozi ko bwakomeza ubukangurambaga muri aba baturage kugirango n’uburere bw’abana babo buzamuke.

       

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED