Nyamasheke: Ikipe yasuzumye imihigo yashimye uko yashyizwe mu bikorwa.
Mu muhango wo gusoza isuzuma ry’uko imihigo yahizwe n’akarere ka Nyamasheke imbere y’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yashyizwe mu bikorwa wabaye kuri uyu wa 22/06/2012, ikipe yakoze iri suzuma yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo iyi mihigo yashyizwe mu bikorwa inasaba ko akarere kakomeza gushyiramo imbaraga.
Rugamba Egide, umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu wari uyoboye itsinda ryakoze isuzuma yatangaje ko yashimishijwe n’uko buri mukozi yakurikirany ibyo ashinzwe akaba yari aniteguye kubimurika ndetse n’abaturage hirya no hino ahasuwe bakaba bitabiriye iryo suzuma bigaragaza ko babigizemo uruhare.
Rugamba yagize ati: “ikindi twashimira ni uko mwashyize mu bikorwa imishinga nk’uko twabibonye kuri terrain, imyinshi igamije kurwanya ubukene mu baturage. Ari ibyo twabonye mu mpapuro ari ibyo twabonye kuri terrain twabishimye kandi mu minsi iri imbere no mu gihe kizaza bifite uruhare (impact) ku mibereho myiza y’abaturageâ€.
Iyi kipe kandi yavuze ko yasanze akarere kari kugenda gatera imbere ugereranije n’uko bagasize ubushize kuko hari ibikorwa bigaragara by’ingenzi kungutse, aha bakaba bavuze nka kaminuza ya Kibogora.
N’ubwo iyi kipe yakoze isuzuma yashimye uko yashyizwe mu bikorwa, yanasabye ko hari bimwe na bimwe bikwiye gukosoka, hakaba harimo nko kurushaho kunoza imitegurire y’imihigo no kuyandika neza ngo irusheho gusobanuka, kunoza imitangire ya raporo kandi zigatangwa ku gihe, n’ukurikirana umuhigo umunsi ku wundi akaba agomba kumenya kuwusobanura neza kuko nabyo bigira uruhare mu mitangire y’amanota.
Yabasabye kandi kujya bahiga ibintu bihambaye ibyoroheje bigahigirwa ku nzego zo hasi nk’imirenge n’utugari.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yashimiye inama bagiriwe kuko ngo zose zabubatse kandi zikaba zibafasha mu kunoza imihigo y’umwaka utaha. Yavuze ko muri iri suzuma wanabaye umwanya wo kwiga amasomo azabafasha kunoza akazi kabo kari buri munsi, anasaba abo bakorana gushyira inama bagiriwe mu bikorwa bakazongera mu byo bakoraga, anabatangariza ko nk’umuyobozi wabo yabashimiye akazi bakoze.
  Â