Igikorwa cyose wakoze kijyana na raporo kuko iyo ukoze byinshi nta raporo biba byapfuye-Murayire
Kuri uyu wa 21 Kamena 2012, abayobozi b’imirenge hamwe n’ibigo nderabuzima bigize akarere ka Kirehe mu ntara y’iburasirazuba bahiguye imihigo y’umwaka wa 2011-2012 imbere y’umuyobozi w’akarere ka Kirehe banahiga imihigo y’umwaka wa 2012-2013.
Iyi gahunda yo guhigura no guhiga abayobozi b’ibigo nderabuzima n’imirenge baba bariyemeje ikaba kuri raporo no ku bikorwa biri aho abayobozi baba bakorera nkuko umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais abivuga, aho avuga ko ishingiye ku bukungu, imibereho myiza, imiyoborere n’ubutabera, udushya na cross cutting issues, akomeza avuga ko umuyobozi ukora ariko ibyo akora ntibigaragare muri raporo akenshi ibyo akora biba byapfuye, aho avuga ko abayobozi baba bagomba gutangira raporo ku gihe kandi bakibanda ku byo bahize kugira ngo babigereho vuba utibagiwe na gahunda zindi ziba zihari,
Uyu muyobozi w’akarere akomeza avuga ko muri rusange bitwaye neza aho avuga ko umurenge utaritwaye neza ari umurenge wa Nasho aho umunyamabanga nshingwabikorwa yakoze impanuka akaba amaze igihe arwaye , uyu murenge ukaba ufite n’ushinzwe ubuhinzi nawe umaze igihe arwaye, umuyobozi ushinzwe imiyoborere n’ubutabera (Etat civil) nawe akaba yarabyaye amaze igihe adakora bakaba baragize ikibazo cya za raporo n’ibikorwa mu gihe uyu murenge mu mihigo y’umwaka ushize ariwo wari waje ku isonga mu kwesa imihigo.
Muri iyi mihigo ya 2011-2012 umurenge waje ku isonga mu gushyira mu bikorwa ibyo wari wariyemeje ni umurenge wa Nyamugari n’amanota 85,5% ikigo nderabuzima cyaje ku isonga kikaba ari ikigo nderabuzima cya Kirehe naho umurenge wa Nasho uza ku mwanya wa nyuma n’amanota 47,1% uyu murenge wa Nasho mu mihigo y’umwaka ushize ukaba ariwo wari warabaye uwa mbere mu gihe muri iyi mihigo y’umwaka wa 2011-2012 waje ku mwanya wa nyuma bitewe na bamwe mu bakozi bamaze igihe badakora kubera ibibazo by’uburwayi harimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge umaze igihe yarakoze impanuka.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe avuga ko ubu bafashe umwanzuro wo kuhashyira abakozi bandi baba bahakorera bavuye mu yindi mirenge mu gihe umunyamabanga nshingawabikorwa atarakira hanyuma bakaba basubiza uyu murenge ku murongo.
Â