INMR yibutse abari abakozi bayo bazize jenoside
tariki ya 22 Kamena,2012 Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, INMR, cyibutse abari abakozi bacyo bazize jenoside yo mu 1994. Iki gikorwa cyanaherekejwe no koroza abafasha b’aba bazize jenoside.
Gakwaya Emmanuel wari umaze igihe gitoya avuye kwiga mu Burusiya ibijyanye no kubungabunga ibimurikwa mu Ngoro z’umurage na Musoni Emmanuel wakoraga akazi k’ubuzamu kuri iki kigo ni bo bakozi baho bahitanywe na jenoside.
Umuyobozi mukuru wa INMR, Umulisa B. Alphonse, mu ijambo rye yagize ati “Gakwaya na Musoni bazize uko basaga. Ibyo byatewe n’ubuyobozi bubi. Amacakubiri ntacyo amaze, ahubwo asubiza abantu inyuma. Twibuke abacu bazize uko basaga, ariko byoye kuduherana, dukomeze twiyubakire igihugu duharanira ubumwe bw’Abanyarwandaâ€.
Mu rwego rwo gufata mu mugongo abapfakazi b’aba bari abakozi ba INMR, iki kigo cyabageneye inka: Kibamba na Musengo. Ku bw’iki gikorwa, umuyobozi w’Inama y’ubuyobozi bwa INMR, Dr. Twagirashema Yvan yagize ati “Twagakoze byinshi birenze ibyo, ariko ibi ni nk’ikimenyetso, kugira ngo mumenye ko hari abakibatekerezahoâ€.
Mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba INMR umwaka ushize, aba bapfakazi bahawe inka kuri uyu wa 22 Kamena 2012 bari basuwe n’abakozi b’iki kigo banabagenera inkunga y’amafaranga aba bakozi bari begeranyije. Uyu mwaka, kwibuka byabereye ku cyicaro cy’iki kigo i Huye. Umwaka utaha bwo bizagenda gute? Umuliisa ati “ibyo tuzakora icyo gihe ntiturabitekerezaho, ariko tuzakomeza kubereka ko tubitayeho, tuzakomeza kubafata mu mugongoâ€.
  Â