Imihigo ireba umuntu wese utuye cyangwa ukorera mu karere ishyirirwa mu bikorwa
Kuri uyu wa kane tariki ya 21/06/2012, nibwo ikipe ishinzwe kugenzura  ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2011-2012 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiranye n’indongozi z’Akarere ka Nyamasheke yasesekaye muri aka karere mu rwego rwo kureba uko iyo mihigo yashyizwe mu bikorwa.
Umuyobozi w’ikipe  RUGAMBA Egide Ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangiye ashima ubufatanye bugaragara mu karere ka Nyamasheke kurusha utundi turere bamaze gucamo kuko ariho yasanze abafatanyabikorwa baje kwerekana imihigo.
Yavuze ko ibyo byerekana ubufatanye koko, kandi ko bigaragaza uko abantu baba bahaye agaciro igikorwa cyo gusuzuma imihigo ndetse bakaba baranagize uruhare mu kuyishyira mu bikorwa.Yavuze ko aho ariho haba hari ipfundo ryo kwesa imihigo.
Mu ijambo rye, Rugamba yagarutse ku masezerano umuyobozi w’Akarere yagiranye na Nyakubahwa Perezida ayasomera imbaga asobanurako igenzura rikorwa rikorerwa buri muntu wese kuko n’amasezerano aba areba buri wese kuva ku muturage kugeza ku nzego zose za Leta, iyo hari umuhigo utarashyizwe mu bikorwa hagaragazwa uwawutengushye bigashyirwa muri Raporo ishyikirizwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika .
Umuyobozi w’Ikipe yavuze kandi ko mu gihe cyo gutangaza amanota abantu bose bakwiye kumenya ko ari ay’abantu bose baba abaturage cyangwa abafatanya bikorwa bakorera muri ako karere kuko bose batsinda batsindwa baba barabigizemo uruhare.
Kuri uyu wa gatanu hatahiwe kujya gusura bimwe mu bikorwa byatoranijwe mu byo akarere kari kahize mu rwegorwo kureba ko uko biri muri raporo ariko byashyizwe no mu bikorwa. Hararebwa kandi imihigo y’ingo mu ngo zimwe na zimwe kuko gahunda ya Leta ari uko gahunda y’imihigo ishinga imizi mu baturage bose .
Yavuze ko Uturere twose ari kimwe ahubwo aho dutandukaniye ari uko dushyira mu bikorwaibyo twahize.Yanagarutse ku irushanwa ry’imihigo avugako gutanga amanota atariyo ntego ahubwo intego yabyo ari ukwihutisha iterambere, amarushanwa akaza ari ugushyiramo ingufu.