GISAGARA: ARAHAMAGARIRA URUBYIRUKO BAGENZI BE KUBA INYANGAMUGAYO
 Bivuye ku mateka amwe n’amwe atari meza yumvise yaranze urubyiruko rw’igihe cya Jenoside yo muri mata 1994, umwe mu rubyiruko rw’akarere ka Gisagara wiga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Kibirizi arahamagarira bagenzi be kwigira ku mateka maze bakaba inyangamugayo.
Jean Bosco NTIDENDEREZA w’imyaka 22, akaba imfubyi yarokokeye mu murenge wa Kibirizi akarere ka Gisagara, avuga ko n’ubwo Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 yabaye ari muto afite imyaka 4 gusa, atabuze kubona ibyo yakoze ndetse akaniboneraho ingaruka zayo dore ko yayiburiyemo ababyeyi be bombi ndetse n’abavandimwe.
Avuga kandi ko kubera gahunda nziza ya Leta yo kwibukira izi nzirakarengane mu nzego zitandukanye zarimo, ubwo bibukaga abari abarezi n’abanyeshuri b’uyu murenge bongeye kubwirwa amateka atari meza yagiye aranga benshi mu bari urubyiruko, aho bafashe imihoro n’amahiri bakica bagenzi babo n’ababareze, abandi bagashimishwa no kubakorera ibyamfura mbi batibagiwe no kubavugiriza induru ngo bahishurwe aho bihishaga, byatumye atekereza ku butumwa yatanga ku rubyiruko bagenzi be kugirango ibyabaye ntibizongere.
Yagize ati “Uyu munsi urubyiruko rwo mu Rwanda dukwiriye kwirinda ibyadutanya ibyo aribyo byose, tugafashanya, tukungurana inama nziza cyane ko bamwe ubu ari imfubyi zirera zidahorana n’abantu bakuru bo kuzigira inama. Byaba ari agahinda rero ko twaba twaramenye amabi y’abatubanjirije maze natwe tukayasubiramo. Niduharanire kuba inyangamugayo ibibi tubigaye ahubwo duharanire kwiteza imbereâ€
Jean Bosco yashimye ikigo yigaho kuko ngo abarezi baho babigisha kubana nta macakubiri ndetse kubera iyo mpamvu kuri ubu bakaba bigana batishishanya.
Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Kibirizi nabwo bwavuze ko ari amahirwe kuko bisigaye bigaragara ko abana bamaze gusobanukirwa n’ububi bwa Jenoside kandi bakaba nta bikorwa by’amacakubiri bibarangwamo.
Jean Bosco yasabye abana bamwe na bamwe basigaye bonyine bajya bashaka kwigira ibirara ko bakwegera bagenzi babo bagashaka icyo bakora kibateza imbere aho kwangara kuko ngo nta gaciro baba baha uburere n’umuco mwiza ababyeyi babo bifuzaga ko bakurana.
Uyu munsi hari amakoperative atandukanye urubyiruko mu mirenge rushobora guhuriramo kandi rukigiramo byinshi birimo no gukora nyine rugatera imbere. Ku bwe rero ngo byaba byiza bose bagiye bitabira kumenya gukora kuko byabafasha no kutabona umwanya wo kujya mu mateshwa ajyana mu nzira mbi.
Jean Bosco NTIDENDEREZA wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, afite n’impano yo guhanga imivugo n’indirimbo zitandukanye ariko ubu akaba nta n’imwe irajya muri studio, bitabujije ko ariko hari izo aririmbira abantu mu mihango nko kwibuka inzirakarengane za Jenoside.
  Â