Gatsibo: ubuyobozi bwashimiwe guteza imbere abaturage mu mihigo
Abagize itsida ryo kureba uburyo akarere ka Gatsibo kashyize mu bikorwa imihigo kasinyanye na perezida wa Repubulika taliki ya 22 Kamena, 2012 bashimye uburyo aka karere kibanze kubikorwa biteza imbere abaturage hamwe no kubaka ibikorwa remezo.
Nkuko byagaragajwe na Gatera Jean d’Amour wari uyoboye itsinda rigenzura imihigo mu karere ka Gatsibo nyuma yo kureba ibiri mu nyandiko ndetse bakajya no gusura ibikorwa aho biri batangaje ko bishimiye ibyo babonye cyane cyane ibikorwa biteza imbere abaturage. Mu matsinda 2 yazengurutse imirenge igize akarere ka Gatsibo babaza abaturage niba ibyanditswe mu mihigo byarabagezeho, amatsinda yatunguwe no gusanga abaturage bazi imihigo akarere kahize kandi abaturage bazi uruhare rwabo mu kuyishyira mu bikorwa aho imihigo myinshi n’abaturage basabwa kugiramo uruhare yagiye yeswa kugera ku ijana.
Mu gihe hari ibyo akarere gahiga gukora ariko hakaba n’ibindi abaturage nabo bahiga mu karere, abashinzwe kugenzura imihigo basanze abaturage bamaze kumva uruhare rwabo mu kugira imibereho myiza aho kugira akarima k’igikoni byabaye umuco, gutanga ubwisungane mu kwifuza, kuboneza urubyaro no guharanira kugira imibereho myiza irangwa n’isuku babisanze mu miryango basuye.
Mubikorwa by’iterambere ry’umuturage bakaba baratunguwe no gusanga umuturage ashobora kweza toni 12 z’ikawa mu mwaka umwe, naho abandi bagakora ubuhinzi butanga umusaruro nk’urutoki no guhuza ubutaka no gukoresha inyongeramusaruro.
Abagize itsinda bakaba baragiriye inama ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza begerezwa amazi meza kuko benshi bakomeje kugorwa no kubona amazi, basaba akarere kuvugurura no gushyira imbaraga mu gufasha abaturage kugira imiturire myiza batura ku midugudu n’imijyi, bigishwa gufata neza ibikorwa remezo byubakwa kuko biba byahenze leta.
Abagize itsinda kandi bashishikarije akarere gukorana n’abikorera mukongera ibikorwa by’amajyambere cyane cyane mu kongera imishinga minini mu karere kuko iboneka ari micye bikaba byafasha abaturage kubona aho bagurisha umusaruro wabo ukomoka kubuhinzi n’ubworozi aho uboneka ko ari mwinshi ariko kuba isoko ritabegereye ntibabone inyungu ihagije.
Nubwo akarere ka Gatsibo gafite umuhigo wo guca ubucyene mu bagatuye kugera 2014 itsinda rishinzwe kugenzura imihigo ryongeye gusaba akarere kwita gufasha abatishoboye cyane cyane abacitse ku icumu rya jenoside. Ubuyobozi bw’akarere busabwa gufasha abaturage bose kumva imihigo yabo no kuyandika mu makayi kandi bakajya bareba aho bayishyira mu bikorwa bijyanye no kuyisobanurira ababasuye, ibindi ubuyobozi bw’akarere bwasabwe birimo gucyemura ibibazo by’abaturage biciye mu nteko z’abaturage.
Naho ibindi akarere ka Gatsibo kashimiwe akaba ari uburyo abaturage bitabira gukorana n’ibigo by’imari biciriritse birimo Sacco umurenge, aho benshi mubaturage babyitabiriye kubera kubura Banki bakorana nazo cyane ko Banki z’ubucuruzi zihabarizwa ari Banki ya Kigali hamwe na Banki y’abaturage ifite amashami henshi aho itaba bakaba baragobotswe na Sacco hamwe n’ibindi bigo by’imari biciriritse.