Subscribe by rss
    Saturday 27 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Jun 26th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Nyamasheke: Nyuma y’imyaka 18, imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 44 biciwe kuri komini Rwamatamu yashyinguwe mu cyubahiro.

    NyamashekeDistKu itariki ya 24/06/2012, imibiri 44096 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 baguye ahahoze ibiro bya komini Rwamatamu muri perefegitura ya Kibuye bashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwubatswe aho ibiro bya Komini Rwamatamu byari biri, ubu hakaba hari umurenge wa Gihombo ubarizwa mu karere ka Nyamasheke.

    Mu muhango wo guherekeza iyi mbaga y’abatutsi bazize Jenoside, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yanenze leta kuba mu gihe cya jenoside yarateshutse ku nshingano zayo zo kurengera abaturage kandi bari bayitezeho amakiriro, nk’uko bigaragazwa no kuba barahungiye ku buyobozi ari benshi kandi ahantu henshi hatandukanye, ahubwo ikabica.

    Yavuze ko ku biro bya Rwamatamu hakoreshejwe imbaraga nyinshi zihambaye kuko mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa imbaga isaga ibihumbi 44 yari imaze kuhasiga ubuzima.

    Uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Nyamasheke, Bagirishya Jean Marie Vianney, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gukura iyi mibiri aho yari yaratabwe ndetse no kuyisukura kuko ngo kari akazi katoroshye kandi gasaba ubwitange.

    Yakomeje avuga ko uyu wari umunsi ushimishije kuko nyuma y’imyaka 18 ku bufatanye n’akarere babashije gushyingura ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

    Kwibuka no gushyingura abazize jenoside bikwiye kuba umwanya wo kwibuka leta mbi yaranzwe n’amacakubiri, ukaba n’umwanya wo kwibuka abagize uruhare mu kuyihagarika nk’uko byavuzwe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, akaba n’intumwa ya guverinoma mu karere ka Nyamasheke Harebamungu Mathias.

    Yakomeje avuga ko bikwiye kuba n’umwanya wo kurwanya abapfobya jenoside baba abanyarwanda n’abanyamahanga  ndetse n’ababashyigikira. Yasabye abitabiriye uwo muhango kwereka abo bose ko batakiri ba banyarwanda bakoze amahano.

    Yaboneyeho kubwira abacitse ku icumu rya jenoside ko badakwiye guheranwa n’agahinda ngo badashimisha abashatse kubamara, anababwira ko leta y’u Rwanda ibitayeho kandi iharanira ko u Rwanda ruzongera rugatemba amata n’ubuki, abanyarwanda bakagabirana.


     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED