U Rwanda nta ruhare rufite mu bibazo bya Kongo-Kinshasa-Louise Mushikiwabo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda nta ruhare rufite mu bibazo bya Kongo kuko ibivugwa ku Rwanda nta shingiro bifite.
Minisitiri Mushikiwabo asobanura ko ibishinjwa u Rwanda byaturutse ku maraporo yakozwe n’umuryango ushinzwe kugarura amahoro muri Kongo (MONUSCO) n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch) kandi ari ibihuha kuko nta kimenyetso na kimwe kigaragara itanga.
Mu kiganiro n’ ikinyamakuru The Sunday Times, uyu muyobozi avuga ko abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kongo nta kuri habe na gato kurimo kuko bashingira ku bivugwa n’abantu batanavugwa amazina.
Uretse rapport ya UN imaze igihe ivugisha abantu menshi barimo na Human Rights Watch aho ivuga ko umuyobozi w’umutwe urwanya Kongo, abantu bamubonye mu kabari ku mupaka w’u Rwanda ariko ntibavuge umubare w’abantu bamubonye n’abo batangabuhamya.
Ayo makuru atari ukuri yavuzwe cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga mu gihe umutwe wa FDLR wasize wishe Abatutsi basaga miliyoni imwe muri Jenoside wafashishwe n’amahanga guhingira muri Kongo, aho ukomeje gutera ibibazo birimo gufata abagore ku ngufu, gusahura n’ubwicanyi bukorerwa abaturage utavuga na gato; nk’uko bitangazwa na Mushikiwabo.
Yongeraho ko Umuryango ushinzwe kugarura umutekano muri Kongo (MONUSCO) wiyibagije inshingano zayo zo kurwanya umutwe FDLR no gushyikiriza abayobozi bawo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La haye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane avuga ko u Rwanda ruzakomeza guha ubuhungiro Abanyekongo ubu bagera ku 12.850 kuko ari uburenganizira bwabo kugeza igihe ibibazo biri mu gihugu cyabo bizarangira bagasubira iwabo.
Mushikiwabo ashimangira ubushake bw’u Rwanda rwo kugirana umubano mwiza na Kongo-Kinshasa kuko ibihugu byombi byanyuze mu bihe bibi, bityo iki ari cyo gihe cyo gusarura ibyiza by’amahoro arambye hatezwa imbere ubucuruzi ndengamipaka, ibikorwa-remezo, ubuhahirane mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Akomeza avuga ko iyo nzira bayitangiye mu mwaka wa 2009 kandi abaturage b’ibihugu byombi bakaba batifuza ko yasubira inyuma.
Gusa twabibutsa ko n’ubwo ibitangazamakuru bitari bike byari byavuze ko UN ishinja u Rwanda guteza umutekano mucye muri Congo, icyegerany cyakozwe n’umuryango w’abibumbye cyasohotse nta hantu kigaragaza uruhare rw’u Rwanda mu guteza umutekano mucye muri Congo. Niba byaba byari ukuri umuntu yakwibaza impamvu ntaho bigaragara cyangwa se umuntu akibaza niba byarakuwemo koko nk’uko bamwe babivuga. Cyakora aya makuru tuzakomeza tuyabakurikiranire ku buryo burambuye, kuko kugeza ubu ikiriho ari uko ntaho UN ishinja u Rwanda guteza umutekano mucye muri Congo.