Akarere ka Huye kibutse abari abakozi b’amakomini bazize jenoside
Ku nshuro ya mbere, Akarere ka Huye kibutse abari abakozi ba Perefegitura ya Butare n’ab’amakomini y’ahahoze ari muri iyi perefegitire ubu hakaba haherereye mu Karere ka Huye, bazize jenoside yo mu w’1994.  Iki gikorwa cyakozwe n’abakozi b’Akarere ka Huye kuwa mbere tariki ya 25 Kamena.
Abakozi 49 ni bo babashije kumenyekana. Bakoreraga mu makomini ya Ngoma, Mbazi, Huye, Rusatira, Maraba, Runyinya, Ruhashya, Kinyamakara na Gishamvu. Abari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka bafashe ijambo, bifuje ko uwaba azi abandi bazize jenoside yabavuga, akanavuga inzego bakoreragamo, haba kuri Perefegitire, kuri komini, kumanuka kugeza kuri za segiteri na serire.
Nyirabahire Vénantie, umwe mu barokokeye mu mujyi wa Butare, yavuze ko iyicwa ry’abakozi bibukwaga kuri uriya munsi, ndetse n’iry’abatutsi bose muri rusange baguye muri Butare, ryatijwe umurindi na bamwe mu Barundi babaga mu mujyi wa Butare batozaga interahamwe bayobowe na Kanyabashi Joseph wari Burugumesitiri wa komini Ngoma, atewe ingabo mu bitugu na Pauline Nyiramasuhuko.
Muri iyi minsi, Akarere ka Huye katangiye gahunda yo kwegeranya amakuru ku bazize jenoside bari bahatuye. Hifujwe rero ko hajya hanegeranywa amakuru ku bacitse ku icumu kugira ngo hamenyekane uko babayeho kandi bitabweho.
Naho ku bijyanye n’imiryango ya bariya 49, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, yavuze ko nk’abakozi b’Akarere hazarebwa ikizakorwa ngo ifashwe.