Gahunda ya JADF yagabanyije akavuyo mu mikorere y’imiryango itegamiye kuri Leta
 JADF (Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere) ifasha ubuyobozi kumenya icyo buri muryango utegamiye kuri leta ukorera mu karere ukora n’abagenerwabikorwa bakamenyekana ku buryo nta miryango ikora ikintu kimwe ikorera mu gace kamwe.
Abafatanyabikorwa babazwa iteganyabikorwa ryabo, ingengo y’imari bateganya ndetse bakagirwa inama ku mirenge iberanye no gukorerwamo ibyo bikorwa. Ibyo bituma iyo haje abandi bafatanyabikorwa bakora ibikorwa nk’ibyabo, boherezwa mu yindi mirenge itari isanganywe abafatanyabikorwa; nk’uko umunyamabanga uhoraho wa JADF Kamonyi Tuyizere Thadée abitangaza.
Abagize JADF ya Kamonyi na bo bishimira iyo gahunda bahurizamo ibitekerezo n’ubuyobozi bw’akarere kuko ituma abafatanyabikorwa bumva ko leta ishyigikiye uruhare rwa bo ku iterambere ry’abaturage ndetse n’imikoranire yabo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukabafasha mu ishyirwa mu bikorwa by’imishinga ya bo.
Musengiyaremye Expedith ukorera umuryango w’abanyakoreya Global Civic Sharing ukorera mu murenge wa Nyarubaka mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi, ubworozi n’uburezi, yemeza ko JADF ituma abafatanyabikorwa bumva ko ibyo bakora, leta ibiha agaciro.
Kuba babasaba iteganyabikorwa ndetse na Raporo ku bikorwa bya bo, ngo ibyo bifasha abafatanyabikorwa kwisuzuma ndetse n’abagenerwabikorwa bakiyumva muri gahunda za bo kuko usanga inzego z’ibanze z’aho bakorera zibafasha mu bukangurambaga bwa abaturage mu kwitabira ibikorwa by’abafatanyabikorwa.
Ikindi yongeraho ngo ni uko abafatanyabikorwa batarahurizwa hamwe wasangaga hari imiryango ihurira ku gikorwa kimwe cyane cyane itanga inkunga, cyangwa se indi miryango ya Baringa yabaga yitwa ko ikorera mu karere kandi nta bikorwa bya yo bigaragara.
Urwego rwa JADF rwashyizweho mu mwaka wa 2007, ku nkunga ya leta y’Ubuholandi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), buri karere kakaba gafite umukozi uhoraho uhuza ibikorwa by’bafatanyabikorwa bose bo mu karere.
Akarere ka Kamonyi gafite abafatanyabikorwa bagera ku 100, harimo abakora mu buhinzi n’ubworozi, imibereho myiza, amajyambere, ibidukikije n’abanyamadini