Nyamasheke: Inzego z’ibanze zirasabwa gushyira imbaraga mu gushakisha imibiri y’abazize jenoside itarashyingurwa- Guverineri Kabahizi
Mu muhango wo gushyingura ku mugaragaro imibiri isaga ibihumbi 44 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 wabaye tariki ya 24/06/2012, abawitabiriye bagarutse ku kibazo cyo kuba hakiri imibiri inyanyagiye hirya no hino itarashyingurwa kandi bikaba bibababaje.
Mu buhamya butandukanye ndetse n’amagambo byavuzwe muri uyu muhango byagarutse ku kamaro gushyingura imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 bimarira abo mu miryango yabo basigaye, nko kubamara ikiniga n’intimba ndetse no kuba bumva ko babahaye icyubahiro bakwiriye.
MURAKAZA, umwe mu bacitse ku icumu bakomoka mu murenge wa Gihombo wafashe ijambo yashimiye akarere kuba karababoneye aho bashyingura ababo hakwiriye. Yavuze ko nubwo babashije gushyingura imibiri 44.096 yose ariko bikiri mu ntangiriro batararangiza guherekeza ababo.
Aya magambo kandi yagarutsweho na Bagirishya Jean Marie Vianney, uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke wavuze ko iriya mibiri ikiri mikeya ugereranije n’abantu bari bahungiye ku biro bya komini Rwamatamu ahubatswe ubu umurenge wa Gihombo.
Yongeyeho ko uriya munsi wo gushyingura ababo wabashimishije cyane kuko hari hashize imyaka igera kuri 18 batarabasha kubigeraho.
Umuyobozi w’intara y’uburengerazuba Kabahizi Céléstin yasabye inzego z’ibanze gushyira ingufu mu gushakisha amakuru ku mibiri y’abazize jenoside itarashyingurwa ngo iherekezwe mu cyubahiro maze ikiniga gishire ku miryango yabo.
Umuyobozi w’intara y’iburengerazuba yavuze ko aya makuru ku mibiri ikinyanyagiye hirya no hino akomeje kugirwa ibanga kandi aho iri hazwi aramutse atanzwe byagira uruhare mu kugera ku bumwe n’ubwiyunge.
Urwibutso rwashyinguwemo iyi mibiri rwubatswe mu gihe cy’imyaka ibiri rukaba rwaruzuye rutwaye amafaranga y’urwanda agera kuri miliyoni 120.