Ngoma: Kwibohora nyako ni ukutareberera ikibi cyose aho kiva kikagera, Mayor Nambaje
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma abona ko kwibohora nyako ari ukurwanya ikibi aho kiva kikagera aho kukireberera. Ibi Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis  yabivuze mu kiganiro aherutse gutangira mu ishuri rikuru rya Kibungo INATEK mu myiteguro y’umunsi wo kwibohora uzaba tariki ya
Mu kiganiro yatanze kimwe n’abandi barimu bo muri iyi kaminuza  bagarutse ku umunsi wo kwibohora ndetse no kurebera hamwe ibihe byagiye biranga u Rwanda nyuma yuko rwibohoye.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje aphrodis akomoza ku kijyanye no kwibohora ikibi no kutarerberera ikibi gikorwa yatanze urugero ku ngabo zahoze ari iza RPF inkotanyi zanze kureberera genocide yakorwaga maze zigahitamo kuyirwanya no kuyihagarika ibi ngo bikaba byakagombye kubera urugero abanyarwanda bose ndetse n’ amahanga rwo kurwanya ikibi.
Yagize ati†Ntamuntu wareberera ikibi ngo avuge ko abohotse, kuba ingabo zacu raranze kukireberera Genocide ikorwa yirwanya ibyo niko kwibohora nyako. Urwo rugero twese turukurikize ibibi bishobora gukorwa iwacu mu mudugudu ni tubirwanye .â€
Umwarimu muri iyi kaminuza witwa Theophile Muhayimana yavuze ko nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenenge ubuyobozi bwakurikiyeho bwagiye burangwa n’ivangura yaba iryubwoko n’ iry’ uturere byatumye abanyarwanda batari bake bavutswa uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo. Uku kwikubira no kuronda ngo nibyo byabyaye Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Nk’uko insanganyamatsiko y’ ikiganiro yavugaga “ u Rwanda mu bwigengebusesuye†kuri benshi mubari muri iki kiganiro bagaragaje ko ntabwingenge busesuye bwari kubaho mu gihe cyose abanyarwanda batahabwaga amahirwe angana mu kwiga, mu buyobozi n’ ahandi.
Gusa bavuze ko bigaragara ko ubwigenge busesuye bugenda bugerwaho kuko ubu abanyarwanda bose bangana kandi nta munyarwanda uhejwe mu rwamubyaye bityo ko uku ari ukwigenga bituruka k’ubuyobozi bwiza bwa FPR inkotanyi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Mu gusoza iki kiganiro umyobozi w’ akarere ka Ngoma yavuze ko iki ari igihe cyo kutareberera ikibi aho kiva kikagera kuko igihe abanyarwanda barimo ari igihe cyo guhindura amateka mabi yaranze u Rwanda.
kwibohora nyako n’ukutarebera ikibi aho kiva kikagera, big up theo.