GISAGARA: BESHEJE IMIHIGO KU KIGERERANYO CYA 94% MURI RUSANGE
Tariki ya 25 n’iya 26 ukwezi kwa kamena, 2012 akarere ka Gisigara kamuritse ibyagezweho mu mihigo y’umwaka 2011-2012, kavuga ko kesheje ku rwego rwa 94%. Aka karere kandi kagiye kanagaragaza imbogamizi zagiye ziba mu mihigo itandukanye itarabashije kweswa ku rwego rwari ruteganyijwe.
Nyuma yo kumurika ibyagezweho mu mihigo itandukanye hakoreshejwe ama stand atandukanye aka karere kari kateguye kubyerekaniramo, abashizwe guzuzuma imihigo mu nzego zose haba ku rwego rw’igihugu ndetse n’urw’intara, bafashe umwanya wo gususuzuma ibyerekanwe mu ma stand hakoreshejwe inyandiko.
Bwana Egide RUGAMBA umukozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’igenamigambi, yabanje gushima ubwitabire bw’abanyagisagara kuko ngo hari ahandi henshi bagiye bakajya bahasanga abayobozi b’uturere gusa. Yaboneyeho kandi kongera gusobanurira abari bitabiriye iki gikorwa bose barimo abakozi n’abaturage batandukanye b’aka karere impamvu n’agaciro by’imihigo. Yavuze ko iyi gahunda yashyizweho na nyakubahwa Perezida wa Repuburika kubera ko byari byaragaragaye mu mirimo itandukanye ko hari abatarakoraga uko bikwiye ahubwo bakamara umuwanya wabo bikorera izindi gahunda ku matelefoni mu biro n’ibindi byinshi binyuranyije n’inshingano bafite mu kazi.
Ikindi Bwana Egide yavuze ku ikorwa ry’imihigo ngo ni ukugirango habashe no kugaragazwa mu by’ukuri ibyo abantu bakora, bijye ahagaragara bakorere mu mucyo.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Leandre KAREKEZI nawe yavuze ko ari ngombwa ko abaturage bamenya ibikorwa biri mu karere kabo cyane ko ari nabo biba byaragiriyeho, ariyo mpamvu nyine akarere kanakoresheje ibimenyetso bigaragarira amaso y’abaturage kakabishyira aho bose bashobora kubibona.
Umuyobozi w’akarere kandi yavuze ko hari aho imihigo yabo iteshejwe ku rwego bifuzaga nko mu bwisungane mu kwivuza, mu misoro y’akarere yagombaga muri miliyoni zisaga 283 ariko bakaba baragejeje kuri 219, ariko nanone ngo imihigo itareshejwe uko byari biteganyijwe niyo mike. Imyinshi yeshejwe 100% ari nayo mpamvu ngo bafite icyizere ko iy’ubutaha izarushaho kweswa ku rwego rwifuzwa.
Yagize ati “Uwajya kureba yareba ibyo tutagezeho uko bikwiye kuko aribyo bike, kandi nabyo turizera ko bizagerwaho ubutaha, kuko nko kibazo cy’ubwisungane mu kwivuza aho twageze kuri 77% byatewe n’uko twatinze tugishyira abantu mu byiciro by’ubudehe igihe kikaducika ariko nyine twagiye tubona aho tugomba gukosora ubutaha bikaba rero biduha icyizereâ€
Aho imihigo yagiyeswa ku rwego rwa 100% ngo ni mu miyoborere myiza aho bagiye banahabwa ibihembo bitandukanye, kubaka amashuri , kwigisha abantu gusoma no kwandika, gushyira umuriro mu mirenge yari iteganyijwe n’ibindi byinshi bitandukanye bari bariyemeje gukora.
Mu byatumye aka karere kabasha kwesa imihigo kari karihaye, harimo kuba haragiye hatangwa inyigisho mu baturage, maze imihigo ikava mu ngo, mu midugudu ikabona kuzamuka ikagera mu nzego zo hejuru, Ibyo rero bikaba byarafashije cyane nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka karere.
Hategerejwe amanota ari buhabwe aka karere nyuma yo gusuzuma ibyahakorewe.