Umunsi w’intwari ukwiye kuba umunsi wo gufata icyemezo cyo kuba intwari
Abaturage bo mu karere ka Burera barasabwa gufata umunsi w’itwari nk’umunsi wo gushima izo ntwari ndetse n’umunsi wo gufata icyemezo cyo kugera ikirenge mu cy’izo ntwari.
Ibyo babisabwe na Zaraduhaye Joseph umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari byabaye kuri uyu wa gatatu tariki 01/02/2012, byabereye mu mudugudu wa Kabanga, akagari ka Rwasa umurenge wa Gahunga ho mu karere ka Burera.
Zaraduhaye yavuze ko umunsi w’intwari buri wese akwiye kugira umugambi w’icyo agomba gukora cyiza kugira ngo abamukomokaho bazajye bahora bamushima iteka.
Yakomeje avuga ko ababaye intwari mu Rwanda bari abantu nk’abandi. Yagize ati “ababaye intwari bari abantu nkatwe, batuye mu midugudu nk’iyo dutuye mo ubu, n’ubwo wenda iyo midugudu itari imeze nk’iy’iki giheâ€. Yongeyeho ko izo ntwari zaharaniraga impinduka nziza kuko intwari igambirira.
Zaraduhaye yavuze ko intwari zirangwa n’ibikorwa byiza. Ngo umunsi w’intwari buri wese akwiye kwisuzuma akareba mu mutima we, maze agahindura ibikorwa bye akabigira byiza kugira ngo abe ikitegererezo cy’abandi.
Yakomeje avuga ko nta muntu waba intwari adafite gahunda. Aho yavuze ko umuntu udafite icyo ashyize imbere cyiza agomba kugera ho ku buryo azahora yibukwa ataba intwari. Yongeye ho ko intwari iharanira impinduka nziza.
Kuri uyu munsi w’intwari hibukwa intwari ziri mu byiciro bitatu aribyo Imanzi, Imena n’Ingenzi. Muri uyu mwaka umunsi w’intwari ukaba wizihirijwe mu midugudu itandukanye mu Rwanda.