PSC irishimira intambwe imaze guterwa n’Intara y’Amajyepfo mu itangwa ry’akazi.
Komisiyo y’abakozi ba Leta (Public Service commission) PSC mu magambo ahinnye y’icyongereza irishimira intambwe imaze guterwa n’Intara y’Amajyepfo n’Uturere tuyigize mu gikorwa cyo gushaka no gushyira abakozi mu myanya yabo.
Ibi byatangajwe ubwo komisiyo y’abakozi ba leta yamurikaga icyegeranyo cy’uko mu Ntara y’amajyepfo n’uturere tuyigize bagiye bashyira mu myanya abakozi mu mwaka wa 2011- 2012 mu muhango wabereye ku cyicaro cy’iyo Ntara tariki 28/06/2012.
Nk’uko icyo cyegeranyo cyabyerekanye muri rusange gushaka no gushyira abakozi mu myanya yabo mu ntara y’amajyepfo byagiye bikorwa neza usibye bimwe na bimwe bigikenewe kunozwa kugira ngo Iteka rya Perezida nº46/01 ryo kuwa 29/07/2011 rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi bakora mu Nzego z’Imirimo ya Leta rishobore kubahirizwa.
Muri ibyo bikenewe kunozwa ni nkaho uturere twashyikirije raporo komisiyo mu buryo bwo kuyigenera kopi cyangwa kuyimenyesha ko Abakozi bashyizwe mu myanya aribyo byagaragaye mu karere ka Nyamagabe.
Abakozi ba Komisiyo bavuze ko mu by’ukuri raporo ishyikirizwa Komisiyo kugira ngo iyisuzume inayitangeho umwanzuro mbere yo kwemezwa n’Inama Njyanama y’Akarere na Guverineri w’Intara.
Ikindi abakozi ba komisiyo bagaragaje ni uko igihe gikoreshwa mu gushaka abakozi gikomeje kuba kirekire ukigereranije n’igiteganyijwe mu Iteka. Ngo ibyo bigatuma urwego rutinda kubona abakozi kandi bakenewe byihutirwa hari n’ubwo imyanya idatangazwa hakiyambazwa abakorera ku masezerano y’igihe gito gihora cyongerwa kandi bitari ngombwa.
Iki kibazo ngo si umwihariko mu turere tugize Intara y’amajyepfo ahubwo ni rusange mu mitangire y’akazi hirya no hino mu bigo bya leta nk’uko abakozi ba komisiyo y’abakozi ba leta bakomeje babisobanura.
Komisiyo y’abakozi ba leta yanatunze agatoki akarere ka Nyaruguru kuba karamunuye abakozi mu ntera bakavanwa ku mwanya w’Umuyobozi w’ishuri bakagirwa abarimu basanzwe bityo bituma abo bakozi basaba kurenganurwa.
Nk’uko Komisiyo y’abakozi ba leta yakomeje ibivuga ngo yasanze barengana isaba akarere kubasubiza mu myanya yabo y’Ubuyobozi bw’ ibigo by’amashuri mbere yo gushyiramo abandi bakandida nabobaribayipiganiye.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyentwari Aphonse yavuze ko yishimiye icyo cyegeranyo asobanura ko ibyo kivuga ko bitanoze bigenda bikosorwa.
Yagize ati: “ Umwaka utaha nta makosa namwe azaba akiriho kuko ibiteganywa n’amategeko byose bigomba gusobanukaâ€. Yakomeje avuga ko binyuze mu mikoranire y’Intara na Komisiyo y’abakozi ba leta ibyagaragaye byose nk’ibitanoze bizagenda birushaho kunozwa.