Ngororero: Akarere gakomeje gutsura umubano n’aka Kayonza
Kuri uyu wa 26/06/2012 Akarere ka Ngororero ko mu ntara y’iburengerazuba kashoje urugendo shuri rw’iminsi 2 mu karere ka Kayonza ko mu ntara y’Iburasirazuba. Urwo rugendo shuri rwari rushingiye ku mubano wihariye hagati ya Kayonza na Ngororero. Abakozi b’Akarere ka Ngororero bayobowe n’umuyobozi wabo Ruboneza Gedeon bakiriwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mutesi Anita ari kumwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako karere Musonera Kiwanuka Ronald.
Mbere yo gusura ibikorwa binyuranye by’amajyambere abashyitsi n’abasangwa bagiranye inama bibukiranya amavu n’amavuko y’umubano uhuza uturere twombi n’uburyo bagiye bahana impano zishimangira umubano mwiza. Madame Mutesi Anita yibukije ko Kayonza yahaye inka akarere ka Ngororero maze nako gatanga inkwavu nazo zagenewe akarere ka Kayonza. Ikindi cyahuje uturere twombi ngo ni uko umurenge wa Muhororo wo mu Karere ka ngororero ufite izina nk’iry’uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Kayonza.
Mu bikorwa by’amajyambere byasuwe harimo urutoki ruhinze kijyambere rwa Mukanoheri Josephine . Madame Mukanoheri yasobanuye ko yatangiye asarura ibitoki byapimaga ibiro 15 kimwe ubu akaba yeza ibifite ibiro 120 kimwe. Kubera gufata urutoki neza buri kwezi abona ibihumbi magana atanu (500.000frw). Yaguze imodoka ndetse yubatse n’amazu agezweho yo kubamo n’ayo gukodesha. Afite inka za kijyambere zitanga umukamo utubutse, ifumbire yazo ituma buri gihe abona umusaruro ushimishije byose abikesha guhinga neza urutoki.
Hasuwe kandi umudugudu w’intangarugero wa Nyagatovu. Abanyengororero biboneye ko gutura mu midugudu bifitiye abawutuye akamaro aho ibikorwa remezo yaba amazi, amashanyarazi n’imihanda bibageraho ku buryo bwihuse. Muri uwo mudugudu bororera hamwe, amatungo yabo afashwe neza cyane bityo agatanga umusaruro utubutse. Ubwo bworozi kandi bwatumye bagera ku ngufu za biyogazi.
Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye abanyengororero basuye Pariki y’Akagera aho babonye ibyiza bitatse u Rwanda birimo inyamaswa z’amoko anyuranye, ibiyaga n’ibimera by’amoko yose.