Subscribe by rss
    Friday 15 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sun, Jul 1st, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    “Abacitse ku icumu si umutwaro ku Banyarwanda ahubwo bagomba gushyigikirwa” Dr Dusingizemungu

    Rwanda | Abacitse ku icumuDr Jean Pierre Dusingizemungu, perezida wa IBUKA aratangaza ko abacitse ku icumu atari umutwaro ku Banyarwanda ahubwo ko bagomba gushyigikirwa kuko bagaragaje ubutwari bwo kwiyubaka nyuma y’amahano baciyemo.

    Ibi Dr Dusingizemungu yabitangaje tariki 28 Kamena 2012 ubwo Umuryango w’Ubukungu uhuza Ibihugu byo mu Karere k’ Ibiyaga Bigari(CEPGL) wibutse abakozi bawo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ku cyicaro cyawo mu karere ka Rubavu.

    Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rw’amaguru rwahereye ku cyicaro cya CEPGL kugera ku rwibutso rwa Gisenyi rw’abazize Jenoside rwitwa “Commune Rouge” ahashyizwe indabo ku mva.

    Nyuma yo kuva ku rwibutso Dusingizemungu yashimiye Umuryango CEPGL kuba warateguye gahunda yo kwibuka abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akaba yabasabye gufasha u Rwanda gushyikiriza ubutabera Abarundi bagize uruhare muri Jenoside.

    Dr Dusingizemungu yongeyeho ko abacitse ku icumu bagomba gushyigikirwa kuko banze kwihorera nyuma y’ibibazo bahuye nabyo ahubwo bagahitamo kwiyubaka, bakitabira za Gacaca, none urubyiruko rukaba runafata iya mbere mu nzego zifata ibyemezo.

    Umuyobozi wa CEPGL Herman Tuyaga yatangaje ko kwibuka bizahoraho. Yagize ati “benshi muri twe ntituri Abanyarwanda, nta n’ubwo twari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, ariko ni inshingano zacu kwibuka kuko ibyabaye hano byadutwaye umuryango munini kandi ni isomo ku miryango mupuzamahanga.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan we yasabye ko igikorwa cyo kwibuka abakozi ba CEPGL cyagirwa kigari abaturage bose b’akarere ka Rubavu bakifatanya n’uwo muryango mu rwego rwo gufasha abarokotse bose ko bari kumwe.

    Pr Vuningoma James, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ari na we mushyitsi mukuru uhagarariye Minisiteri y’Umuco na Siporo muri uwo muhango yasabye ko kwibuka bigomba guhoraho kugirango amateka yahereye mu 1932 akarundura 1994 atazasibangana, ndetse n’abagikomeje kuyahakana bari mu Rwanda no hanze berekwe ukuri.

    Umuryango CEPGL wibutse abakozi batanu mu gihe hagitegerejwe andi makuru ku bandi bakozi bazize Jenoside bawukoreraga mu Rwanda.

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED