Kamonyi: Abarezi barasabwa kwirinda inyigisho ziteza amacakubiri mu banyeshuri
Mu muhango wo kwibuka, abarezi n’abanyeshuri bigaga ku ishuri ribanza rya Runda, kuri ubu risigaye ryitwa Urwunge rw’amashuri rwa Runda Isonga, bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994; abarezi basabwe kwirinda gutanga inyigisho zihembera amacakubiri mu banyeshuri.
Uwo muhango wabaye kuri uyu wa kane tariki 28/6/2012, witabiriwe n’abanyeshuri, abarezi, abaturage b’akaagari ka Kabagesera ari nako ishuri riherereyemo ndetse na bamwe mu bagize imiryango yabuze ababo bigaga cyangwa bigishaga ku Ishuri ribanza rya Runda.
Bizimana Emmanuel, umubyeyi wabuze abana be batatu bigaga kuri iryo shuri, yasabye abarezi bigisha mu Rwunge rw’amashuri rwa Runda Isonga gutanga inyigisho ziganisha abanyeshuri ku macakubiri ashobora gushora u Rwanda mu maherere nk’ayabaye mu 1994, ubwo abatutsi bahigwaga bakicwa.
Yongeraho ko Jenoside yakorewe abatutsi yari yarahemberewe mu mashuri kuva kera, kuko abana b’abatutsi bahoraga bahagurutswa mu ishuri ngo bagenzi ba bo bamenye ko ntaho bahuriye na bo. Atanga urugero rw’abana be bigaga kuri iryo shuri, bajyaga bamubwira ko mwarimu yabahagurukije akabwira bagenzi be ngo “dore uko umututsi ateyeâ€.
Yibukije abarezi ko umwuga wa bo ugirirwa icyizere na buri mubyeyi, haba ku burere cyangwa ku burezi baha abana. Aragira ati†akazi kanyu iyo ugakoze neza kaguhesha umugisha kuko umubyeyi iyo yohereje umwana ku ishuri, aba amushyize mu maboko ya mwarimuâ€.
Sindayigaya Manassé , ukuriye Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside mu murenge wa Runda, yashimiye abarezi n’abanyeshuri bateguye icyo gikorwa cyo kwibuka, kuko ari byo bizatuma amateka y’ibyabaye atazibagirana mu banyarwanda. Ikindi ngo ni uko kuganiriza abana ku byabaye bituma baharanira kubaka ejo heza hazaza.
Ni ku nshuro ya mbere iryo shuri ryibutse abahize 31 n’abahigishishije 5 bazize jenoside, umuyobozi w’ikigo Munyaneza Emmanuel, akaba avuga ko uwo muhango uzajya ukorwa buri mwaka kugira ngo abanyeshuri bazanyura kuri icyo kigo bajye bamenya amateka y’ibyabaye, maze bibafashe kwirinda amacakubiri.