Gakenke : Hafashwe ingamba zo gusubiza abanyeshuri barenga 200 mu ishuri
Inama y’umutekano yaguye yateranye kuri uyu wa kane tariki 28/06/2012 yafashe ingamba zo gusubiza abanyeshuri 206 barangije amashuri y’imyaka icyenda y’ibanze mu ishuri kugira ngo barangize amashuri yisumbuye.
Muri iyo nama, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge basabwe kugirana inama n’ababyeyi ndetse n’abana ubwabo kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo kubasubiza mu ishuri babashe kurangiza 12YBE.
Umuyobozi w’akarere, Nzamwita Deogratias avuga ko abana bashobora kureka kwiga kuko ibigo bishobora kuba bisaba ababyeyi amafaranga menshi atarateganyijwe bityo, akaba imbogamizi y’uburezi kuri bose. Aha, yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa kubikurikirana.
Urutonde rwakozwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge rugaragaza ko abo banyeshuri abenshi bigumiye mu rugo, abandi bajya gushaka akazi mu Mujyi wa Kigali no nganda zitunganya kawa.
Ikibazo cy’abanyeshuri bacikirije amashuri yisumbuye cyazamuwe n’abajyanama b’akarere mu nama njyanama iheruka guterana banagaragaza ko ibigo bimwe na bimwe bifite ikibazo cy’abanyeshuri bakeya biga mu mwaka wa kane basaba ko akarere gakurikirana abo bana bakagaruka mu ishuri.
Biteganyijwe ko abo banyeshuri bazasubira kwiga mu mwaka utaha kuko uyu mwaka wo usa naho urangiye.